AmakuruUtuntu nutundi

Nyagatare:Umupangayi yitwikishije Lisansi arashya arakongoka

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, umugabo wo mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Katabagemu mu Murenge wa Katabagemu i Nyagatare, umugabo yitwikiye mu nzu akoresheje Lisansi arashya arakongoka.

Bivugwa ko ari ku nshuro ya kabiri yari agerageje kwiyahura kuko ubwo yabikoraga ku nshuro ya mbere yafashwe ataragera kuri uwo mugambi wo kwiyambura ubuzima.

Mbere yo kwitwikira mu nzu, ngo yabanje kugura Lisansi arangije ubwo yatahaga agenda asezera ku bantu ko batazongera kumubona ukundi nabo bakagira ngo ni urwenya.

Uyu mugabo ubwo yageraga mu rugo aho yakodeshaga yahise acucagira ya Lisansi mu nzu hose aho umugore aziye yumvise umunuko wa Lisansi abaza umugabo icyabaye undi amwima amatwi ahubwo akomeza gushaka ikibirii ngo atwike inzu.

Ubwo yabonaga ikibiriti yahise acana umuriro maze umugore afata umwana asohoka yiruka mu gihe umugabo yahise akubitaho urugi arashya arakongoka n’ibyari mu nzu byose.

Nyakwigendera yasize umugore babanaga batarasezerana ndetse n’umwana bari baribarutse.

Karengera Alex uyobora Umurenge wa Katabagemu, avuga ko uriya mugabo yitwikiye mu nzu ari umugambi amaranye igihe kuko yari amaze igihe avuga ko aziyahura ndetse ngo yigeze no kubigerageza ariko abaturage baratabara.

Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahiye ugakongoka cyane ndetse n’ibyari biri mu nzu byose.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha RIB rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uriya mugabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button