ImirireUbukungu

Nyamasheke-Kanjongo: Abibumbiye mu matsinda akorana na Gikuriro kuri bose barashe ku ntego na miliyoni zirenga zirindwi mu mwaka umwe

Mu murenge wa KANJONGO abagera kuri 350 bagize amatsinda 16 akorera mukagari ka Kigarama barishimira byinshi bamaze kugeraho hari mo no kuba barabashije kwizigamira miriyoni, 7,334,054 Rwf.

Ni mu birori byo kwizihiza ibyiza bagezeho abenshi bita kurasa kuntego mu byishimo byinshi barashimira umushinga GIKURIRO KURI BOSE, uyu akaba ari umushinga uterwa inunga na USAID ugashyirwa mubikorwa na CRS, ukorera muturere icumi harimo n’Akarere ka Nyamasheke, dore ko mu bikorwa by’uyumushinga harimo kurwanya imirire mibi, gufasha abaturage kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, agamije kubona ibyunganira indyo yuzuye mu kurwanya imirire mibi aho abantu mu mafaranga bizigamye bashobora kugura ibiribwa bitandukanye bakeneye.

Umushinga wafashije abaturage kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ubigisha gukora ibikorwa bibabyarira inyungu, dore ko abenshi muribo batangiye ibikorwa bibyara inyungu harimo, ubukorikori butandukanye bwiganjemo gufuma ibitambaro, kubumba inkono, kudoda inkweto, kuboha ibirago, kuboha ibikapu byo guhahiramo, ibyo byose babikora bibumbiye hamwe bagamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Bwana UWIHANGANYE Bruce, umukozi mu Murenge ushinzwe ibikorwa by’ámakoperative no guteza imbere ubukungu muri uyumurenge avuga ko iki gikorwa aba baturage bagezeho ari indashyikirwa kuko bigaragara ko bamaze gukataza biteza imbere, anabibutsa ko bidakwiye kugarukira aho ahubwo bakwiye kwagura ibikorwa ndetse bagakangurira n’ábandi kuyoboka amatsinda yo kubitsa no kugurizanya cyane ko n’umurenge wabishyizemo imbaraga aho hari amafranga ya VUP Umurenge ufite yagenewe guteza imbere amatsinda yibumbiye hamwe, aho abantu bibumbiye mu itsinda bashobora kwaka inguzanyo muri ayo mafaranga kugeza kuri miriyoni abyiri n’igice (2,500,000 Rwf) kandi ko ayo mafaranga yúnguka amafaranga abiri ku ijana (2%) mugihe cyúmwaka bityo rero bikwiye kujya banayafata bakayakoresha mubikorwa bibateza imbere nkítsinda.

Barashe ku ntego ya miliyoni zirenga zirindwi mu mwaka umwe gusa

SIBORUREMA Vestine ni umwe mubabyeyi bari muri iritsinda avugako kuva yajya mu itsinda amaze kugira kuri byinshi harimo kugira itungo ry’ihene kuba asigaye abona ibyo arya anashishikariza abandi babyeyi kugana amatsinda murwego rwo kurushaho kwiteza imbere barwanya imirire mibi no kurushaho kwihaza mubiribwa.
Abagize amatsinda bagaragaje ko badaheza kandi n’abagabo bamaze kubona akamaro ko kwizigamira, aho ubu umubare w’ábagabo bajya mumatsinda urimo kuzamuka aho muri itsinda ry’abagore byibuze 15 usanga harimo abagabo byibura 6.

Uyu ni HAKIZIMANA Emmanuel umwe mubagabo bari muri aya matsinda aganira n’umusemburo.com yagize ati “turimo kwitabira ibi bikorwa bya Gikuriro Kuri Bose byaje bikenewe birimo gutuma tugira ubusabane n’abana bacu tubagaburira indyo yuzuye, aho mbere wasangaga ibyo bikorwa tubiharira abagore gusa, ikindi nashishikariza abagabo bagenzi banjye ko bikwiye kugana amatsinda ya mafaranga bajyanaga mukabari bakayazigama kuko bizatuma barushaho kwitwa abagabo ndetse bakitwa abagabo b’ikitegererezo ”.

Uretse aya matsinda ashingiye kumushinga GIKURIRO KURI BOSE kandi muri uyumurenge wa Kanjongo habarurwamo amatsinda agera kuri 84 arimo abagore n’abagabo, ariko hakaba harimo amatsinda agera kuri 5 agizwe n’abagabo gusa aya nayo tukazayasura munkuru yacu y’ubutaha.

Barishimira ibyo bagezeho babikesha Gikuriro kuri bose

INKURU YANDITSWE NA Pacifique UMUHIRE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button