Utuntu nutundi

Nyanza: batatu bahitanywe n’impanuka ya Howo, umwe arakomereka

Abantu batatu bahitanywe n’impanuka yatewe n’imodoka ya Howo, undi umwe arakomereka bikomeye ahita yihutanwa ku bitaro bya Nyanza.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, ibera mu Mudugudu wa Shinga, akagali ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza.

Nkuko bisobanurwa n’umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye, ngo iyi mpanuka yaturutse ku bitotsi byafashe uwari uyitwaye, bikaviramo urupfu abanyerondo babiri n’umugore umwe wari uje kubabwira isaganya yahuye naryo.

Yagize ati”Ati “Ikigaragara twabonye ni uko atataye inzira ahubwo yagiye ahita agonga abo bantu, kuko iyo aza kubura feri imodoka yari guta umuhanda ikagonga umukingo ndetse ikaba yabirinduka”.

Umunyerondo umwe wakomeretse bikabije yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, naho imirambo yabahitanywe n’impanuka ijyanwa mu buruhukiro.

CIP Habiyaremye avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, bamaze iminsi bagenzura uburemere bw’ibyikorerwa n’amakamyo, kugira ngo barebe ko impanuka zidaturuka ku kuba imodoka zipakira ibintu bizirusha ubushobozi.

CIP Emmanuel kandi asaba abashoferi na ba nyiri Imodoka kujya basuzuma Imodoka zabo niba ntakibazo zifite mbere yo kujya mu muhanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button