Amakuru

Nyanza: Yakubiswe n’inkuba Ari kwiyogoshesha, ahasiga ubuzima

Mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, inkuba yakubise umugabo wari uri kwiyogoshesha, ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 07 Gashyantare, ubu uyu mugabo witwa Cyprien Sinsayigaya wari ufite imyaka 27 y’amavuko, yajyaga kwiyogoshesha ku mugoroba ariko imvura ikaba yari iri kugwa ndetse irimo n’inkuba.

Ubwo bari batangiye kumwogosha, bitewe n’imvura ndetse n’inkuba bivanze yahise ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi, akaba yari yaraje I Nyanza mu rwego rwo gushakisha imibereho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo Ange Claude Kayigyi yemereye Umuseke iby’aya makuru ariko avuga ko bahise bihutira gutabara.

Ati” ntabwo yapfiriye muri iyo saloon mu byukuri, kuko inkuba ikimara kumukubita twatabaye, haza imbangukiragutabara, mugihe bari munzira bamujyanye kwa muganga, nibwo yahasize ubuzima.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura by’umwihariko bakirinda ibikorwaho by’amashanyarazi kuko byabaviramo no kuhatakariza ubuzima.

Nyakwigendera akaba asize umugore ndetse n’umwana umwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button