AmakuruUbutabera

Nyarugenge: DASSO yatawe muri yombi yakira ruswa, yiyitirira ubuyobozi bw’umurenge

Mu murenge wa Mageragere umuyobozi wa Dasso wiyitiriye ushinzwe imyubakire mu murenge ashaka kurya akatagabuye, yatawe Muri yombi ninzego za RIB
Kugira ngo uyu DASSO atabwe muri yombi, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage utifuje ko izina rye rivugwa mwitangazamakuru, avuga ko tariki ya 4/05/2023 yanditse asaba uruhusa rwo gusana igikuta no guhindura amabati ubusabe abujyana mubunyamabanga bwumurenge wa Mageragere bamutereraho icyangombwa cyemeza ko bakiriye ubusabe bwe bamuha copy arataha.

Nyuma y’ibyumweru bibiri ngo nibwo yagarutse kwa noteri w’umurenge amubwirako copy afite ajya kuzereka enjeniyeri(Engineer)w’umurenge mu biro bye, yinjiyemo asangamo Celestin ndabaramiye amubwira ko abategereje uwo bakorana muri team ijya gusura uzwi kwizina Jado. Uwo ushinzwe imyubakire yahise aza, maze celestin amuha za copy amusaba ko bahita bamusura undi nawe ati “nonaha ntakanya nfite reka tuzamusure ku wa mbere.”

Bidateye kabiri ku wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2023 uyu muturage yahamagaye Ndabaramiye Celestin nkuko bari baramusabye kubibutsa, ariko undi amubwira ko uwo munsi batabasha kumusura ahubwo ko gahunda yimuriwe kuwakabiri mu gitondo.

Mu gitondo yabyutse ahamagara Celestin kuri numero ye aramukupa aza kumwohereza ubutumwa bugufi amubwira ko barimunama ariko baribumusure nkuko babimwijeje. Nyuma y’ubutumwa bugufi yahise ahamagarwa na numero ya Jado ukorana nawe muri team yo gusura, amubaza niba ahari nawe amubwirako adahari, ariko yabahuza n’umuntu uba kunzu, undi amubwira ko amubwira agahagarara kukazu kamazi ahita amuha numero ze arabahuza .

Gusa amakuru avuga ko bamaze kumusura, bamuhamagara bamubwira ko ibyangombwabyasabye bitangwa n’umujyi wa Kigali, bityo ko bo ntacyo babikoraho. Uyu muturage we ariko avuga ko yari yarabwiye n’umurenge ko ibi byangombwa ariho bitangirwa.

Ntibyarangiriye aho Ndabaramiye, yahamagaye uyu muturage amubaza icyo akora undi nawe amubwira ko ari umukarani mumujyi wa kigali, amubaza umunsi abonekeraho undi ati byaterwa”, gusa akomeza kumubaza niba muri weekend yaboneka, amubwira ko bakumvikana isaha, ngo kuko uyu DASSO yashakaga kumugira inama y’icyo gukora.

Bakomeje guhana gahunda, aho amubwiye kumusanga ntahamusange, kugeza ubwo amubwiye ko bahurira mu kabari Kari hafi aho.

Yamubwiye ko icyangombwa akeneye kigoranye, none akaba atumwe na gitifu w’umurenge ndetse n’abo bakorana ko agomba kubaha ibihumbi 300frw, kugira ngo ibyo yifuza abibone bitamugoye. Uyu muturage amubwira ko yabona ibihumbi 100 byonyine ariko amusaba kumuha ibihumbi 200, ndetse bemeranya uko agomba kuyamuha batabacyetse.

Igihe cyarageze amuha y’amafaranga ariko andi asigaye yagombaga kumuha, amubwira ko azayamuha muntoki bongeye guhura, ariko undi yiyemeza kuzayamuha gusa ahita yoyambaza inzego z’umutekano z’izindi zirimo na RIB.

Byakomeje bityo ariko nta bwo byatinze, kuko bwakeye ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Ndabaramiye Céléstin yaguwe gitumo mu biro bye ku Murenge wa Mageragere, ahita ategekwa gusubiza amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yahawe.

Uyu muyobozi wa Dasso yahise atabwa muri yombi na RIB nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Hategekimana Silas yabitangaje

Ati “yego nibyo, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.”

Bivugwa ko uyu Ndabaramiye asanzwe azwiho ingeso yo gusaba abaturage amafaranga, akabizeza ubufasha mu kubona ibyangombwa byo kubafasha kubaka cyangwa gusana inzu.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanuz’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button