AmakuruUtuntu nutundi

Nyarugenge:RIB ifunze Pasiteri bikekwa ko yasambanyije umwana w’imyaka 12

Nkurikiye Emmanuel w’imyaka 60 y’amavuko usanzwe ari Umupasiteri mu Itorero Inkuru Nziza (ari mu kiruhuko cy’izabukuru), yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukozi w’Imana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 nyuma y’uko umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 12 atanze ikireho ko uyu Pasiteri Nkurikiye Emmanuel yasambanyije uriya mwana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nkurikiye afungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge.

Dr Murangira avuga ko uriya mwana uvugwaho gusambanywa na Pasiteri, yatangaje ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Yagize ati “Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.”

Umwe mu bo mu muryango wa Nkurikiye avuga ko itabwa muri yombi rye, rishingiye ku bwumvikane bucye afitanye n’Umuyobozi w’ISIBO.

Uyu muturage avuga ko mu minsi ishize uriya mupasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo ko umwana we w’umukobwa afite imyitwarire mibi ku buryo ari byo bashobora kuba barapfuye akamufungisha.

Uyu muturage yagize ati “Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.”

Dr. Murangira avuga ko ibitangazwa na bariya bo mu muryango wa Pasiteri bitahabwa agaciro kuko hari gukorwa iperereza.

Ati “Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.”

KURIKIRA IBIGANIRO BYA  IRIS TV NTIWIBAGIRWE GUKANDA SUBSCRIBE

https://www.youtube.com/watch?v=xPGCt0N3MyQ&feature=emb_imp_woyt

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button