Amakuru

Nyuma ya Mangwende hamenyekanye undi mukinnyi ukomeye ushobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Umukinnyi w’umunyarwanda Rafael York ukina muri Sweden mu ikipe ya Gifre IF,   biravugwa ko nawe ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu amavubi mu mino wa Mozambique uzaba kuri tariki ya 18 kamena 2023, nyuma ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende, nawe bivugwa ko atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu amavubi.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cya none, by’umwihariko byatangajwe n’umunyamakuru w’imikino kuri RBA, Rugangura Axel yavuze ko bishoboka ko uyu musore w’imyaka 24 nawe atakwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu amavubi.

Ntabwo uyu Munyamakuru yatangaje Impamvu izatuma uyu musore atitabira, Gusa yavuze ko afite amakuru avuga ko amahirwe ari make yo kwitabira ubutumire kuri Rafael York, gusa hari amakuru avuga ko uyu musore ubwo yahushaga Penaliti Ku mukino wa Benin  byamuteye agahinda Ku buryo yumva ko adakwiye kugaruka gukina uyu mukino wa Mozambique.

Uyu Munyamakuru Kandi yavuze byinshi kuri uyu musore, aho yavuze ko uyu musore atangwaho byinshi ugereranyije n’abandi bakinnyi bose b’ikipe y’igihugu amavubi.

Rafael York ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko bafite impano ikomeye ndetse atanga umusanzu ugaragara mu Ikipe y’igihugu amavubi.

Ikipe y’igihugu amavubi iri Ku mwanya wa nyuma  mu itsinda L n’amanota abiri, naho Senegal iyoboye itsinda n’amanota 12, Benin na Mozambique zifite amanota ane.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button