Imikino

Nyuma yo kumenya ubukwe bwa Mwanafunzi, Axel atewe impungenge n’ikintu gikomeye

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Rwanda, Rugangura Axel yagaragaje ko atewe impungenge n’uko Urungano rukomeje kumusiga mu busore, nyamaze ntacyo we arapanga.

Binyuze mu kiganiro, urubuga rw’imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, uyu musore ariko ufite umwana, yavuze ko agiye kwikubita agashyi, Nyuma yo kumenya ubukwe birimo ubwa Ismael Mwanafunzi bakorana kuri RBA, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sport…. Ndetse na Bievenue Ridamutusi nawe bakorana.

Abajijwe Igihe yumva azakorera ubukwe, Rugangura Axel yavuze ko atabizi ndetse ko ibyo aribyo bimuteye impungenge, yagize ati, ” ese ugirango ni kabaye!!! Niba urungano rwange Rwose runsize ntarapanga ubwange nkaba ntaratera n’ibi,..”.

Muri 2021,Rugangura Axel yavuzwe mu rukundo n’umukobwa uba muri Leta zinze ubumwe z’Amerika, gusa byaheze mu kirere, nubwo atarashaka ni umwe mu bagabo bagiye bagaragaza ko banyoteye kubaka urugo.

Rugangura Axel azwi cyane mu biganiro bya siporo ndetse by’umwihariko mu kogeza imipira, ibi byakuruye igikundiro akundwa n’abanyarwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button