Utuntu nutundi

Nyuma yo kutitwara neza, ubuyobozi bwa APR FC bwariye karungu.

Ku munsi w’ejo tariki ya 17 mata 2023, Umuyobozi wa APR FC yaganirije abakinnyi, abatoza n’abakozi bi kipe, maze ababwira ko nk’ubuyobozi batishimiye uko bari kwitwara n’ubwo kugeza magingo aya iyi kipe iri ku mwanya wa mbere .

Mubarak Muganga chairman w’iyi kipe yabwiye abakinnyi abatoza n’abakozi b’iyi kipe ko ubuyobozi butishimye, ati ” ndi hano kubabwira ko nk’ubuyobozi bwa APR FC tutishimye”.

Yakomeje Kandi ababwira ko ubuyobozi butishimiye disipuline ibaranga ndetse nimikinire y’ikipe muri rusange, ati ” ndangirango mbere na mbere mbamenyeshe ko tutishimye kubera uburyo muri kwitwara haba mu mikinire no muri disipuline ibaranga ya Burimunsi kuko byose niho bishingiye, muri gutuma duteketeza ko twaba twaribeshye ku bushobozii bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza Kandi bashoboye, muri kuduhatiriza kubashidikanyaho.

Muri iyo nama kapiteni w’ikipe Manishimwe Djabel yijeje ubuyobozi ko bigiye guhinduka bakitwara neza mu mikino yose usigaye.

abakinnyi bijeje ubuyobozi ko ntakongera gutsindwa

Shampiyona y’ikiciro cya mbere isigaje imikino itanu gusa, dore ko igeze ku munsi wa 26 ndetse n’ikirarane cy’umunsi wa 24, APR FC ikaba ariyo iziyoboye n’amanota 53 inganya na kiyovu sports bahanganiye igikombe.

APR FC y’abakinnyi b’abanyarwanda gusa iramutse itwaye igikombe cy’uyu mwaka cyaba ari icya kane kikurikiranya itwaye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button