AmakuruImikino

Nyuma yo kutumvikana na Police Fc Mico Justin yasinyiye gukinira Rayon Sports

Rayon Sports yamaze kwinjira ku isoko ry’igura n’igurishwa aho ku ikubitiro yahise isinyisha umukinnyi wa mbere, Mico Justin wakiniraga  Police FC imutanzeho miliyoni 10Frw.

Mico yatanzweho miliyoni 10Frw

Mico Justin wari usoje amasezerano muri Police FC, ntabwo bumvikanye ku ngingo yo kongererwa andi bahitamo gutandukana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, uyu mukinnyi yabaye uwa mbere usinyiye Rayon Sports aho azayikinira imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya rutahizamu (Mico Justin), akaba yanakina ari rutahizamu, yatanzweho miliyoni 10Frw.

Mico Justin yakuriye mu irerero rya FERWAFA, yari mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique 2011, nyuma yahise ajya mu Isonga FC yavuyemo muri 2013.

Yerekeza muri AS Kigali yavuyemo 2016 ajya muri Police FC, ayivamo 2018 ajya mu ikipe ya Sofopaka FC muri Kenya akinayo umwaka umwe maze muri 2019 agaruka muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button