IyobokamanaUburezi

Padiri wanditse babyeyi yita ababyeyi Bihemu, ashyize ukuri kose hanze

Mu cyumweru gishize nibwo abantu benshi babonye urwandiko rwandikiwe ababyeyi barerera Abana babo mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Paul Muko (G.S St Paul Muko), bavuga ko Padiri Yaba yarakoresheje amagambo akakaye yishyuza amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri.

Ni ikigo giherereye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi muri diyosezi gatorika ya Cyangungu. Nyuma yo kubona ababyeyi benshi batari kwishyura amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri, Padiri yanditse urwandiko rubishyuza ndetse akoresha amagambo benshi bise ko akakaye kuko yavuze ko umubyeyi utari kwishyura ayo mafaranga ari bihemu.

Mu kiganiro kirambuye kuri telefoni Padiri Emmanuel Uwingabire uyoboye iri shuri yagiranye Radio/Tv1, yavuze ko we ubwe ariwe wiyandikiye ibaruwa ntawe yasabye ku bimukorera Kandi ko ngo atari yasinze.

Ati ” njyewe ubwanjye ninjye wiyandikiye ibaruwa yishyuza ababyeyi batarishyura barerera hano kuri st Paul Muko, ndetse nta mukozi nabwiye ngo ayinyandikire kandi sinari nasinze, ninjye ubwanjye wayiyandikiye.

Yavuze ko we nta kibazo afitanye n’abana ndetse n’ababyeyi Kandi ko utinze kubona amafaranga aza ku ishuri.

Yagize ati” ubundi aya mashuri y’uburezi bwibanze bwimyaka 12 ntabwo bahita bayishyura kuko akenshi babanza kwishyurira abiga mubigo bacumbikamo. Tariki 12/10/2022, twakoze inama twumvikana ko buri mubyeyi azaba yamaze kwishyura. Twageze ku itariki 19/10, ababyeyi batarishyura ahubwo bagaragaza ko bari gutera imyaka.”

“Icyo gihe ababyeyi 31 nibo bari bamaze kwishyura bonyine mu bana 2,185 bakeneye kugaburira ku ishuri. Hari abantu twari dufitiye amadeni y’ibiryo twikopesheje Kandi dukeneye kubishyura. Nirinze kwirukana umwana no gutumizaho umubyeyi , nanditse ibaruwa nibutsa ababyeyi kwishyura kugira ngo abana babo babeho ku ishuri.”

Avuga ko nyuma yo kwibutswa inshingano zabo, ku wa 7 ugushyingo, ababyeyi bishyuye miliyoni zirenga 4. Agaragaza Kandi ko icyo birengagiza Ari uko hari abana 387 bigira Ubuntu Kandi bakeneye kugaburirwa, ngo ni abana padiri yakuye ku muhanda batagiraga Kivurira.

Ibaruwa Padiri Emmanuel yandikiye ababyeyi
Ikigo St Paul Muko

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button