AmakuruIyobokamana
Padiri wo muri Arikidiyosezi ya Kigali yapfuye
![](https://www.urumuri.com/wp-content/uploads/2022/10/IMG-20221026-WA0036.jpg)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Padiri Emmanuel Sebahire wa diyosezi ya Kigali yitabye Imana azize uburwayi
Nkuko bigaragara mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Diyosezi ya Kigali uyu Emmanuel yakoreragamo ubutumwa, ngo yitabye Imana murucyerera rw’uyu munsi azize uburwayi butatangajwe.
Biteganyijwe ko azashyingurwa mu irimbi riherereye I Ndera mu karere ka Gasabo, ku wa 29 Ukwakira 2022, akazasomerwa Misa yo kumuherekeza muri Paruwasi Gatorika ya Regina Pacis.
Padiri Emmanuel Sebahire akaba yari umupadiri wa diyosezi ya Kigali, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Gatorika ya Shyorongi.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
![](https://umusemburo.com/wp-content/uploads/2022/10/Screenshot_20221026-0944422.png)