Imyidagaduro

Pakistan: Umukobwa ugiye kwitabira miss Universe yiswe urukozasoni

Mu gihugu cya Pakistan, umukobwa witwa Erica Robin yateje impagarara ndetse abayobozi Bakomeje b’igihugu bavuga ko ari amahano agiye gukorwa n’uyu mukobwa.

Uburakari bw’aba bose bwaturutse ku nkuru yakwirakwiye hirya no hino muri iki gihugu, ivuga ko uyu mukobwa ubusanzwe w’umukirisitu agiye kwitabira irushanwa rizwi nka Miss Universe aho aziyerekana yambaye umwambaro umenyerewe ko wifashishwa n’abagiye koga(Bikini), ndetse bakababazwa n’uko aziyerekana atyo mucyumba cyuzuyemo abagabo.

Senateri Mustaq Ahmed wo mu ishyaka Jamaat-e-Islami yabyise “urukozasoni”. Minisititi w’intebe w’agateganyo Anwaar-ul-Haq Kakar we yasabye ko hakorwa iperereza. Naho ku mbuga nkoranyambaga, muri Pakistan, cyane cyane abagabo, bariye karungu kubera uyu mukobwa.

Erica Robin wateje impagarara mu gihugu hose, afite imyaka 24 y’amavuko akaba ari umukristu wo mu mujyi wa Karachi, kuri ubu yamaze kwemeza ko agiye guhagararira Pakistan, mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe, igihugu gikomeye cyane ku bya kera
Erica yatoranyijwe nka Miss Universe Pakistan muri batanu bageze ku cyiciro cya nyuma mu irushanwa ryabereye muri Maldives.

Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo Yugen Group cy’i Dubai, ari nacyo gitegura amarushanwa ya Miss Universe Bahrain na Miss Universe Egypt. Iki kigo kivuga ko Miss Universe Pakistan yari yagize umubare “munini cyane” w’abifuza guhatana, ndetse icyiciro cya nyuma (finals) cya Miss Universe kizabera muri El Salvador mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Uyu mukobwa w’uburanga buhebuje aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati”Ni ibyishimo guhagararira Pakistan. Ariko sinzi impamvu hari uburakari. Ntekereza ko ari uko nzatambuka mu mwambaro wo kogana mu cyumba cyuzuyemo abagabo.”

Abanenga Erica bavuga ko ahagarariye igihugu kidashaka guhagararirwa, cyane cyane ko amarushanwa y’ubwiza atari ikintu gisanzwe muri Pakistan yiganjemo abasilamu. Miss Pakistan World, irushanwa ry’abakobwa bakomoka muri Pakistan bari ahatandukanye ku isi, birashoboka ko ari ryo rizwi cyane. Ryabereye bwa mbere i Toronto muri Canada mu 2002 ariko ryimukira i Lahore muri Pakistan mu 2020.

Iri rushanwa ryagiye rituma haza n’ayandi nka Miss Pakistan Universal, Mrs Pakistan Universal, yewe na Miss Trans Pakistan. Mu myaka 72 irushanwa rya Miss Universe rimaze, Pakistan ntabwo yigeze ihagararirwa, iyi rero ikaba impamvu nyamukuru yo kwiha no kwamagana Erica watangajwe nk’ugiye guhagararira igihugu cye bwa mbere mumateka.

Erica Roben wateje impagarara mu gihugu cya Pakistan

Erica avuga ko ibi agiye kubikora kugira ngo ahindure imyumvire y’igihugu cye, cyane ko ari kimwe mubyo yagaragaje ko yifuza gukorera igihugu, ubwo bari bageze mu cyiciro cya kabiri cyo guhitamo abazaryitabira cyabereye kuri Zoom. Ati: “Nasubije ko nifuza guhindura imyumvire ko Pakistan ari igihugu kikiri inyuma.”gusa ibi bishobora kugorana, urebeye ku byavuzwe nyuma y’uko byemejwe ko azayihagararira muri Miss Universe.

Uyu mukobwa warangije muri kaminuza ya leta ya College of Commerce and Economics, ashimangira ko nta kintu kibi yakoze.Ati: “Nta tegeko na rimwe ndimo kwica mu guhagararira Pakistan ku rwego rw’isi. Ndimo ndashyiraho akanjye mu kurwanya bene iyo myumvire.”

Gusa ariko nanone, abamurikamideri, abanditsi, n’abanyamakuru, bashimye Erica, aho kuri X, yahoze ari Twitter, umunyamakuru Mariana Baabar yamutatse nk’ufite “ubwiza n’ubwenge”.
Naho Vaneeza Ahmed, umunyapakistan umurika imideri, wa mbere washishikarije Erica kujya mu kumurika imideri, yabwiye Ijwi rya Amerika ishami ry’ururimi rwa Urdu, ati: “Mu gihe aba bagabo ntacyo amarushanwa mpuzamahanga yitwa ‘Mister Pakistan’ abatwaye, kuki bafite ikibazo ku kintu umugore yagezeho?”

Impapuro z’ikinyamakuru Dawn cyo mu myaka ya 1950 kugeza mu mpera z’imyaka ya 1970 ziriho kwamamaza utubari n’ababyinnyi bambaye utwenda duto (belly dancers) baceza muri ‘club’ rwagati mu mujyi wa Karachi.
Izo ‘nightclubs’ zajyagamo cyane cyane impirimbanyi, abadiplomate, abanyapolitike, abakozi ba kompanyi z’indege, n’urubyiruko. Ariko mu 1973, Inteko ishingamategeko ya Pakistan yatoye itegeko-nshinga ryatangaje ko igihugu kibaye Repubulika ya Kisilamu kandi Islam ibaye idini ry’igihugu.

Uyu munsi, za ‘nightclubs’ n’utubari ni ibintu byagiye kera, kandi Metropole Hotel iboneka nk’iri mu kaga ko gufunga imiryango. Hepfo yayo inyubako bivugwa ko yari igiye kujyamo Casino yabaye igihuku (ikizu cyatawe kitarimo abantu).
Gusa kwifuza Pakistan yisanzuye kandi yorohera buri wese byo ntaho byagiye, kandi Erica Robin ni umwe muri abo barimo gusunika imbibi z’ibyemewe n’ibitemewe.

Erica we ngo icyo agamije ni uguhindura imyumvire y’igihugu cye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button