IyobokamanaUbuzima

Papa Benedigito wa 16 ararembye cyane

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibitangaza, ngo kuri uyu wa Gtatu tariki 28 Ukuboza 2022, nibwo Papa Francis yasabye ko abantu basabira uwahoze ari Papa Benedigito, avuga ko “arembye cyane “.

 

Reuters ikomeza ivuga ko yamusabiye inkunga y’isengesho ariko ngo nta bisobanuro birambuye yatanze.

Benedigito w’imyaka 95, mu 2013 yabaye papa wa mbere mu myaka igera kuri 600 weguye. Kuva icyo gihe aba i Vatikani. Amusabira amasengesho, Papa Francis yagize ati:”Ndashaka kubasaba mwese gusengera bidasanzwe Papa Emeritus Benedigito, ukomeje kubungabunga itorero bucece. Reka tumwibuke. Ararwaye cyane, asaba Uwiteka kumuhoza no kumukomeza muri ubu buhamya bw’urukundo rw’Itorero, kugeza ku mperuka.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Vatikani itigeze itanga ibisobanuro ku bijyanye n’ubuzima bwa Benedigito, kandi telefoni y’ho aba i Vatikani itigeze yitabwa.

Benoit XVI yatunguye abantu cyane muri 2013 ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko yeguye ku bupapa. Magingo aya atuye I Vatican muri metero nkeya uvuye aho Papa Francis wamusimbuye aba.

Inshuro nyinshi aba arimo gusoma ibitabo n’ inkuru z’ iyobokamana. Buri munsi ajya mu misa gusa abamubona bemeza ko imbaraga zigenda zimubana iyanga ndetse ngo yarananutse.

Benedigito wa 16 yabaye Papa mu mwaka w’2005, asimbuye Papa Yahani Pawulo wa kabiri.

Papa Benedigito wa 16 yasabiwe amasengesho kuko arembye cyane

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button