Iyobokamana

Papa Francis asobora kweguzwa

Abatsimbaraye ku matwara ya kiliziya bo muri Vatikani biravugwa ko baba barimo gutegura umugambi wo kotsa igitutu Papa Fransisko ku buryo ahatirwa kwegura .

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Stampa, umukaridinali yavuze ko umutwe w’aba conservateurs witeguye guhangana na Papa w’umukomunisit.

Yavuze ati: ’Umugambi w’ibanga uzashyirwaho ku nzego n’ibyiciro bitandukanye, ariko uzaba ufite intego imwe, gushyira ubupapa ku gitutu ku buryo bizaba ngombwa ko Francis yegura.

Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko nubwo Papa Francis yari yatangaje mbere ko azegura ubuzima bwe nibukomeza kumera nabi, wasangaga bisa nk’ibidashoboka ko mu gihe Benedigito wa XVI yari kuba akiri muzima mu  rwego rwo gukumira ikibazo kitigeze kibaho cy’Abapapa batatu baba i Vatikani.

Igikorwa cyo kugerageza kwirukana Papa uzwiho kugira ibitekerezo bifunguye w’imyaka 86, ngo cyatangiye mu minsi mike nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije, Papa Emeritus Benedigito wa XVI wapfuye ku ya 31 Ukuboza.

’Abatavuga rumwe na Francis bazi ko kuri ubu ari bake, bazakenera igihe kugira ngo bumvikane kandi bamuce intege.’

Karidinali yongeyeho ko ubukangurambaga buzashingira ku kugenda baca ’intege Papa ndetse n’amahitamo ye y’inyigisho, bizatera inzika nyinshi zishobora gukoreshwa mu kumurwanya.’

Papa Francis wahoze ari Cardinal Bergoglio, yabaye Papa mu 2013 nyuma yo kwegura kwa Benedigito wa XVI.

Ishyirwaho rye ryagaragaje impinduka zikomeye muri kiliziya gatolika, kubera kunenga ingengabitekerezo ya capitalism kwe n’imyumvire ifunguye ku kuryamana kw’abahuje igitsina, gukuramo inda, gusabana ku bashakanye bongeye gushaka ndetse no ku gushaka kw’abapadiri.

Amakuru ya La Stampa avuga ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bazerura mu kunenga Papa, mu gihe abandi bakazabikorera ’mu gicucu’.

Bivugwa ko umuntu w’ingenzi mu mutwe w’abamurwanyaga ari Karidinali Georg Gänswein, wamaze imyaka 19 ari umunyamabanga bwite wa Papa Benedigito, akaba akunze guhimbwa ’George Clooney wa Vatican’ kubera isura ye y’igikundiro.

Aganira n’itangazamakuru ryo mu Budage, Cardinal Gänswein yamaganye icyemezo cya Papa cyo kugabanya misa gakondo y’ikilatini, avuga ko ’byashenguye umutima’ uwamubanjirije.

Mu gitabo yanditse ku buzima bwe, Arkiyepiskopi Gänswein, ufite imyaka 66, yibukije uburyo atashoboye kugera ku kugirana ’icyizere’ na papa

Francis kandi ’yatunguwe kandi akabura icyo kuvuga’ igihe yatakazaga umwanya we mu 2020.

Abandi bagize itsinda ry’abatsimbarara ku mahame ya kiliziya baba batareba neza Papa Francis havugwamo abakaridinari Raymond Burke, w’Umunyamerika, na Gerhard Ludwig Müller, wari inshuti magara ya Benedigito wa XVI.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button