IyobokamanaUbuzima

Papa Francis yajyanwe mu bitaro

Umushumba wa Kilizita gatorika ku isi, Papa Francis, yajyanwe mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero.

Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Vatican, ngo Papa Francis yagize ikibazo cyo guhumeka by’akanya gato, ahita yihutanwa mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Umwe mu bantu ba hafi ye yagize ati”Papa Francis azamara iminsi mike ari kwitabwaho n’abaganga, kandi arashima uburyo mukomeje kumwifuriza gukira vuba ndetse munamusabira.”

Uyu mukambwe w’imyaka 86 y’amavuko, nubwo yahuye n’iki kibazo cy’ubuhumekero, nta COVID-19 yasanganwe nkuko abaganga babigaragaza muri raporo yabo.

Umushumba wa Kiliziya Kandi yajyanwe mu bitaro, mu gihe gisa n’igikomeye kuri Kiliziya Gatorika, kuko ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023, aribwo hazaba mashami, igakurikirwa n’umunsi mukuru wa Pasika.

Biteganyijwe kandi ko mumpera z’ukwezi kwa Mata 2023, azasura igihugu cya Hungary.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button