Amakuru

Papa Francis Yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibiza abasezeranya ikintu gikomeye

 

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Ku Isi yifatanyije n’abanyarwanda baburiye ababo n’ibyabo mu bizaba byatewe n’imvura nyinshi yagiye mu ntara ya majyaruguru ndetse n’iburengerazuba ihitana abarenga 130, ndetse Kandi yatangaje ko azabasabira Ku Mana.

Mu itangazo ryasowe n’ibiro by’umushumba wa Kiliziya Ku isi kuri Uyu wa kane Tariki ya Kane gicurasi 2023, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Muri ubu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye Papa Francis mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan, yavuze ko Papa “yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru z’u Rwanda.”

Papa Francis kandi yavuze ko “mu buryo bw’umwuka yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibi biza.”

Yanavuze kandi ko “agiye gusenzera abitabye Imana, abakomeretse, abasenyewe ndetse n’abagize uruhare mu kurokora bamwe.”

Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abantu banyuranye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.

Kuri uyu wa Kane kandi, habayeho umuhango wo guherecyeza bwa nyuma bamwe mu bahitanywe n’ibi biza, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, akabwira abaturage ko yoherejwe na Perezida Paul Kagame kumuhagararira, akabagezaho ubutumwa yamuhaye bwo kubihanganisha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button