Imyidagaduro

Papa Sava mu byishimo byo kuzuza Episode igihumbi kuri film imwe gusa

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ari mubyishimo bikomeye byo kuzuza Episode 1000 kuri film imwe, aho avuga ko byari urugendo rutoroshye ariko ngo yakomeje kurwana kuko yari azi icyo ashaka.

Mu kiganiro yanyujije kuri YouTube channel ye isanzwe inyuraho film ze, yavuze aho igitekerezo cyo guhanga film yise Papa Sava cyaturutse.

Yagize ati”ahantu igitekerezo cyo kwandika iyi film cyaturutse, ni uko numvaga nshaka kugira ibyanjye nshyira hanze bitakozwe n’abandi, no kumva nanjye natanga umusanzu n’abandi bakagaragaza impano zabo. Nibwo naje gutekereza nsanga iki gihangano cyanjye ngomba kugikora nkaho ndi gukora ‘UBUSE'( ni aho abantu kera babaga baganira nk’abantu bakuranye mu itorero, bagasa n’abasererezanya ariko ntihagire urakarira undi, urakaye akitwa igifura).”

Niyitegeka Gratien avuga ko atari agamije ko abantu basererezanya ahubwo ko yashakaga ko igihangano cye nibura gitanga inyigisho kukigero cya 80%.

Agaragaza ko iyi film yayitangiye idafite izina rya Papa Sava, ahubwo ko yabaga ifite amazina atandukanye nka Ubyibuha Ute unyambuye, nta chr ufite n’ibindi byose bikubiye mucyo yise Spoken word.

Yagarutse ku izina PAPA SAVA aho avuga ko abantu benshi baritekereza nka se wa Sava ariko ngo bakaba baryibeshyaho.

Ati” abantu benshi batekereza ko iri zina naba narashatse kuvuga se wa Sava, ariko ntabwo ariyo gakondo yaryo kuko ubundi yitwa Papa Savoir bishatse kuvuga umugabo utekereza ibintu byinshi, kuko icyo natekerezaga ni uko nari kujya nganiriza abantu kubintu bitandukanye birimo ubumenyi bw’isi, umuco n’ibindi.”

Uyu mwanditsi, umukinnyi akaba n’umunyarwenya, avuga ko muri Nyakanga 2017 aribwo batangiye gufata amashusho y’umukino wa mbere w’iyi film, ariko episode yambere ijya ahagaragara mu mwaka wa 2018, ari naho yahereye agaruka kuburyo yahuyemo na bamwe mu bakinnyi akoresha.

Abamaze kunyura muri Papa Sava barenga 100

” Buriya Digidigi twahuye bwambere ari gucuruza inkweto n’utundi tuntu yacuruzaga, arampagarika aransuhuza turifotoza nuko ahita ambwira ukuntu anzi rwose, mpita mubonamo umukinnyi mwiza, kuburyo bitatinze nahise mushakira location iri hafi y’aho twahuriye, aba abaye umukinnyi wa Papa Sava atyo.”

Kuri Gratien abona ko igihangano ari ukugira ibyo uhanga noneho abantu bakajya babireba bakagira n’umwanya wo kubijora bagaragaza ibyiza cyangwa ibibi birimo.

“Njya guhanga iki gihangano narimfite intego yo kuzamura abantu bafite impano, nabo bakazagura, bagatera imbere kandi bakazagira abo bateza imbere.”

Avuga ko nta muntu ugera ku ntego ijana ku ijana 100%, ariko ko yishimira ko yakiriye abantu benshi muri iyi film bakagera nibura ku ijana(100) ariko hakabamo n’abandi 35 b’abakinnyi muri film bahoraho.

“Icyo nishimira ni uko benshi mubantu banyuze muri Papa Sava, bahamagawe ahandi nko mu Indoto, Bishop, City maid, Impanga, Seburikoko, n’ahandi henshi ariko hakabamo n’abasohora ibihangano byabo biri no mubiduahimisha.”

Gratien avuga ko ibihangano bigikomeje gusohoka ndetse ko hari n’izindi film zirangira agiye gushyira ahagaragara zirimo iyiswe UMUNSI MUBU n’indi yitwa AMEZI ATANU. Ateganya kandi gutangiza ikiganiro kuri YouTube ye ariko kigamije kujya kizamura abanyempano binyuze mucyo yise One man show.

Kanda hano ukurikire Episode ya 1000:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button