AmakuruUbutabera

Pasiteri Nkuranga Aimable yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Nkuranga Aimable wayoboye ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR, afungurwa by’agateganyo.

Nkuranga Aimable yari akurikiranywe hamwe na Bagire Eugene uvugwaho kuba yari afite ikigo gicuruza ifaranga ry’ikoranabuhanga BITSEC, ariko bakaza kuvugwaho ubwambuzi.

Uyu Bagire we urukiko rwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Uyu mwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba bombi, wafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023.

Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icy’iyezandonke, bifitanye isano n’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya BITSEC.

Nkuranga na Bagire, bombi basabye gufungurwa by’agateganyo bakazaburana badafunze ngo kuko batatoroka ubutabera kandi ko bafite abishingizi, gusa izi ngingo ntizemewe n’urukiko kuri Bagire kuko rwahise rumusabira gufungwa ruhita rusabira Nkuranga gufungurwa, cyane ko we yanagaragaje ko afite umuryango w’abana bane bakeneye kwitabwaho, n’ingwate ya hegitari 7 z’ubutaka buherereyw mu karere ka Rulindo.

Urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma Nkuranga akurkiranwaho icyaha cy’iyezandonke, rumusabira kuzaburana mu mizi adafunzwe, ariko rutegeka ko Bagire we akomeza gufungwa, kuko hari impamvu zikomeye zatuma acyekwaho kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no kuba gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri rumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button