AmakuruImyidagaduroIwacu iyoUtuntu nutundi

Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda mu isabukuru y’amavuko ya Lt. Gen. Muhoozi

Inkuru ikomeje gucicikana mu bitangazamakuru byo muri Uganda ni iy’uruzinduko rwa mbere rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nyuma y’igihe gito ibihugu byombi byongeye gutangira urugendo rwo gukuraho agatotsi kari kitambitse mu butwererane n’ubushuti bwabiranze igihe kinini.

Ayo makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’aho Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka akaba umuhungu n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, atangarije ko yamaze kubona ubutumwa bwemeza ko Perezida Kagame azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48 amaze avutse.

Uwo munsi udasanzwe ku muryango wa Lt Gen Kainerugaba, witezwe ku ya 24 Mata 2022 ari na ho azaba yujuje imyaka 48 kuko yavutse taliki ya 24 Mata 1974.

Ni ibirori byatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye ndetse bikaba bimaze iminsi myinshi bitegurwa mu rwego rwo kugira ngo bizabe bihamye kandi bifite igisobanuro kuri Lt. gen Kainerugaba ndetse no ku gihugu cya Uganda muri rusange.

Perezida Kagame yaherukaga gusura Uganda mu mwaka wa 2020 ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku guhuza imipaka. Iyo nama yari imwe mu byari bigize imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola mu 2019, igamije gukemura amakimbirane yarangwaga hagati y’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’imyaka ibiri ishize nyuma y’uruzinduko rwe muri Uganda, kuri noneho umubano ukomeje kugaruka mu murongo muzima nubwo hakiri intambwe zigoma gukomeza guterwa kugira ngo ibyari igitotsi bidakomeza kuvangira ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya agaragaza ko kuba Perezida Kagame azitabira ibyo birori bifite igisobanuro gikomeye ku muryango wa Lt. Gen Muhoozi wamumenya kuva mu bwana bwe agakura amwubaha ndetse akaba yarakuze amufata nk’intangarugero.

Kagame Paul yari umwe mu bakomando bake bagabye igitero ahitwa Kabamba ari na cyo gihe Museveni n’abarwanyi be batangiye urugamba rweruye ku butegetsi bwa Milton Obote.

Yakomeje urugamba hamwe n’abandi barwanyi kugeza mu 1986 ubwo Museveni yajyaga ku butegetsi, nyuma akaba yarayoboye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda guhera mu myaka ya 1990.

Lt. Gen Muhoozi yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko uretse Perezida Kagame uzitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, hazaba hari na Masamba Intore, uzaririmba indirimbo gakondo ndetse akagaruka ku ndirimbo Lt. Gen Muhoozi akunda cyane “Inkotanyi Cyane”.

Ibyo birori byitezwe kuba n’amarembo yo gushimangira imibanire myiza y’abaturage ba Uganda ndetse n’amahanga, bizanarangwa n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusabana, indirimbo, kotsa inyama z’ikimasa, imikino ngororamubiri kuzamuka imisozi n’ibindi.

Abazifatanya na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba aho bazaba bari hose muri Uganda n’ahandi, bashishikarijwe kuzifata amafoto n’amavidewo bakayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje hastag #MKAt48 ikomeje guca agahigo muri iyi minsi.

Biteganyijwe ko abazifata amavidewo bose bakayasangiza ku mbuga nkoranyambaga azacishwa kuri televiziyo “Live TV” izaba irimo gutangaza uyu muhango imbonankubone.

Lt. Gen. Muhoozi avuga ko ku mugoroba wo ku ya 23 Mata hateganyijwe ibirori byateguwe n’inshuti ze bizabera ahitwa Lugogo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button