Amakuru

Perezida Museveni yateye pompaje imbere y’imbaga y’urubyiruko abereka ko agifite Stamina

Perezida wa Uganda yoweri Kaguta museveni yongeye gutungura abantu, atera pompaje( pompage) yereka imbaga y’urubyiruko ruhuriye mu ishyaka rye  NRM ko agifite imbaraga zo kuyobora Uganda, bitandukanye n’abamwita umusaza utakibashije kuyobora igihugu.

Museveni, ibi yabikoreye mu gace ka Arua aho yiyamamarije kuri iki cyumweru

Uyu mukambwe w’imyaka 75 ahataniye intebe isumba izindi, amazeho imyaka irenga 30, uyu mwaka ahanganye n’abandi bagabo bafite amazina azwi nka Robert kyagulanyi wa NUP uzwi nka Bob Wine, Lt.Gen.Henry Tumukunde,Fred Mwesigye nabandi nka Patrick Aboi Amuriat w’ishyaka FDC , Gen.Mugisha Muntu wa ANT,Nancy kalembe, Jhon Katumba, Joseph Kabuleta na Willy Nayambala.

Perezida Museveni, yateye izi mpompaje ubwo yahuraga n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu karere ka lango nuko ahabwa urufaya rw’amashyi yishimiwe cyane ku gikorwa yari akoze, ibi kandi byakomeje gucicikana nyuma yuko Museveni ubwe yari amaze gushyira  videwo ntoya y’amasegonda 36 k’urukuta rwe rwa twiter igaragaza uko icyo gikorwa cyagenze.

Videwo Museveni yashyize kuri twiter yaherekejwe n’amagambo yanditse avuga ko urubyiruko rwamusabye ko abareka Stamina, si ubwambere kandi uyu musaza atera pompaje , mu minsi ishize abantu bari muri Guma mu rugo nabwo yashyize hanze videwo atera pompaje nyuma yo kuzenguruka ibiro bye akora siporo, anasaba abantu kujya bibuka kuzikora nubwo bari muri Guma mu rugo.

 

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button