AmakuruMumahanga

Perezida wa Haiti yishwe n’abantu bataramenyekana

Minisitiri w’Intebe w’agateganyo muri Haiti,Dr Claude Joseph yashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida w’iki gihugu Jovenel Moise yiciwe iwe mu rugo arashwe.

Perezida Jvenel Moise yarashwe n’abantu batazwi

Ni mw’itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 rivuga ko Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti kuva muri 2016 yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bavuga icyesipanyolo.

Mu  itangazo Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti yashyize hanze yavuze ko ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga Icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubwo Perezida Jovenel Moise yaraswaga agahita apfa, umugore we yakomerekejwe n’isasu ariko ubu akaba ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button