AmakuruMumahanga

Perezida wa Iran na minisitiri w’ububanyi n’amahanga bapfiriye mu mpanuka y’indege

Perezida wa Iran Ebrahim na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Hossein Amir-Abdollahian bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

Aya amakuru y’urupfu rw’aba bayobozi ba Iran aje nyuma y’uko umwe mu bayobozi muri iki gihugu yari yatangaje ko indege ya Kajugujugu yari irimo abo bayobozi yahiye, ndetse ko abayirimo bose bashobora kuba batarokotse.

Amakuru avuga ubwo iyi ndege yahagurukaga yerekeza muburasirazuba bwa Irani mu gace ka Tabriz mu ntara ya Azerbaijan, hari igihu cyinshi, binakekwa ko aricyo cyateye iyo mpanuka.

Perezida Ebrahim yari avuye muri Azerbaijan mu gikorwa yahuriyemo na mugenzi we Ilham Aliyev cyo gufungura kukugaragaro urugomero rwa Qiz Qalasi na Khodaafarin.

Kugeza ubu nta yindi kajugujugu biragaragara ko yaguye muri iyi mpanuka kuko ebyiri muzari zahereieje Perezida zashyitse amahoro.

Usibye Perezida na minisitiri w’ububanyi n’amahanga bapfiriye muri iyi mpanuka harimo n’abandi batabashije kurokoka barimo, umuyobozi wa Tabriz, General Malek Rhmatu, umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ndetse n’abandi basirikare barinda Perezida, n’abari batwaye iyo ndege.

Ishami rishinzwe ubutabazi rivuga ko kuva ejo bashakishije iyi ndege yari itwaye aba bayobozi, ariko ikaza kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Perezida Ebrahim yari yaragiye kubutegetsi bw’iki gihugu cya Iran muri Kanama 2021.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button