AmakuruMumahanga

Perezida wa Namibia yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Perezida wa Namibia Hage Geingob. Ni nyuma y’igihe arwaye cancer.

Amakuru atangazwa n’ibiro bya Perezida, agaragaza ko yapfuye ari kubagwa Kanseri yari amaranye igihe. Mu itangazo Kandi ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye, rigaragaza ko Perezida Hage yapfuye ari kumwe n’umugore we Monica Geingos hamwe n’abana be.

Uyu mukambwe w’imyaka 82 y’amavuko, muri Mutarama nibwo yatangaje ko arwaye Cancer ndetse ko byemezwa n’abaganga. Byari biteganyijwe ko yagombaga kujya kwivuriza muri Amerika ariko akagaruka bidatinze, gusa nabyo ngo ntibashobotse kuko ubuzima bwe bwari bumukomereye.

Mu mwuka ushize wa 2023, yari yabazwe n’ubundi Kanseri nubwo muri 2014 yari yaratangaje ko yakize iyi Kanseri ya Prostate.

Yitabye Imana mugihe hari hateganyijwe Amatora mu Ugushyingo 2024, akaba yari amaze manda ebyiri ayobora iki gihugu cya Namibia.

Ishyaka riri kubutegetsi, Swapo, niryo riri kubutegetsi bw’iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1990. Iri shyaka ryatanze Nandi-Ndaitwah nk’uzabahagararira mu matora y’uyu mwaka, mu gihe yatorwa akaba ariwe mugore wa mbere uyoboye iki gihugu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button