Amakuru
Perezida w’Igihugu Paul Kagame yatangaje ko abuzukuru be ari Abakunzi bashya ba Arsenal
Abinyujije Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’igihugu Paul Kagame yatangaje ko abuzukuru be nabo ari abafana ba Arsenal.
Ni mu mafoto uyu Mugabo yasangije abamukurikira kuri Twitter atangaza ko we n’abuzukuru be Ari abarashi ndetse ko bashinze na fun club nshya, yagize ati ” turi abarashi ndetse turi fun club nshya y’abato”.
Perezida Paul Kagame akunze kugaragaza ko ari umufana ukomeye wa arsenal aho yagiye abigaragaza Kenshi cyane cyane iyo iyi kipe yitwaye neza.
Arsenal ni ikipe yamamariza U Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda, ubu ikaba iyoboye Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bwongereza.