AmakuruMumahanga

Perezida William Ruto yavuze ko yaboneye akazi Abanyakenya 2,500 mumahanga

Perezida wa Kenya William Ruto, yatangaje ko nyuma uo kumara iminsi akora ingendo mu bice bitandukanye by’isi, ashakishiriza abaturage be akazi, kuri ubu hari abo yamaze kukabonera bangana na 2,500.

Uyu perezida avuga ko aba bakozi 2,500 batandukanye n’abo basanzwe bohereza muri Saudi Arabia bo gukora akazi ko murugo, kuko bo ngo ari abafite ubumenyi bwisumbiyeho nk’abaganga ndetse n’abani.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Perezida Ruto yagize ati”Mbere, twoherezaga gusa abakozi bo mu rugo, ariko ubu [noneho] dushobora kohereza muri Saudi Arabia no mu bindi bihugu abakozi bafite ubumenyi bwihariye.”

Ruto aboneye akazi abanyagihugu be muri Saudi Arabia, akubutse no mu Budage gushakayo indi mirimo yakorwa n’Abanyakenya 200,000.

Ibi Kandi yabitangaje nyuma y’icyumweru minisiteri y’umurimo muri Kenya itangaje ko izohereza abakozi 1,500 bo gukora mu mirima ya Israel, bakajya bahembwa 1,500 cy’amadolari ya Amerika(miliyoni 1,8frw).

William Ruto yavuze ko impamvu ashaka ko abanyakenya benshi babona akazi mumahanga, ari murwego rwo kuzahura ubukungu bw’igihugu bwagabanutse, ndetse no kugabanya ikibazo cy’ubushomeri gihangayikishije muri iki gihe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button