ImyidagaduroUbutabera

Prince Kid yakatiwe imyaka itanu, Titi Brown asabwa kwishyura miliyoni 20 z’indishyi

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo umaze iminsi itari myinshi akoze ubukwe na miss Iradukunda Elsa, yakatiwe iyi myaka y’igifungo nyuma yo guhamywa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, saa saba z’amanywa, nubwo Prince Kid n’abamwunganira mu mategeko batari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ko Ishimwe Dieudonné yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Perezida w’Inteko iburanisha yatangiye avuga muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinjije ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri

Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Urukiko rugasanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Bitewe n’uko ari ubwa Prince Kid akoze icyaha, Urukiko rwamugabanirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Titi Brown we yasabwe kwishyura miliyoni 20 z’indishyi y’akababaro

Mu rubanza ruregwamo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown, habayemo impaka z’urudaca ariko kandi hanaregewe indishyi zingana na miliyoni 20 Frw, uhagarariwe uwahohotewe yagaragaje raporo ya muganga igaragaza ingaruka uwakorewe icyaha yahuye na zo zirimo agahinda gahoraho, indwara zo kubura ibitotsi ziterwa n’icyaha yakoze.

Uyu munyamategeko yavuze ko indishyi basabye ari nke cyane kuko nta gaciro baha ingaruka umuntu yagizweho zirimo ihungabana.

Perezida w’Iburanisha yabajije uyu munyamategeko icyo bashingiyeho bagena miliyoni 20 Frw, undi ahamya ko ari indishyi batekereje barebye ikibazo umwana yagize nyuma yo guhohoterwa.

Titi Brown yasabwe kwishyura miliyoni 20 z’indishyi y’akababaro

Umunyamategeko wunganira Titi Brown yibukije Urukiko ko uregera indishyi ari we wagombaga kugaragaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera byabura akaba atsinzwe.

Basaba ko izi ndishyi zitahabwa ishingiro kuko nta bimenyetso uwaziregeye yatanze.

Uwunganira Ishimwe Thierry yagaragarije Urukiko ko uyu mubyinnyi byibuza yinjizaga miliyoni 2 Frw ku kwezi kandi agiye kuzuza imyaka ibiri afunze, bivuze ko byibuza ubu ari guhomba arenga miliyoni 48 Frw hakongerwaho ikiguzi cy’umunyamategeko cya miliyoni 5 Frw bityo mu gihe Titi Brown azaba agizwe umwere uregera indishyi yazishyura miliyoni 53 Frw.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko ruzasomwa ku wa 10 Ugushyingo2023.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button