Ubutabera

Radio Imanzi irashinjwa ubwambuzi n’abahoze ari abakozi bayo

Abahoze ari abakozi ba Radio Imanzi barasaba ko bakishyurwa umwenda babarewemo, nyuma yo gukora amezi atanu ntibahembwe Kandi mu masezerano bagiranye na radio harimo kujya bahembwa buri kwezi, kugeza arangiye.

Bavuga ko ibiri gukorwa na radio Imanzi byafatwa nk’ubwambuzi bushukana, kuko usibye kuba baranze kubaha amafaranga baberewemo, ngo nyuma yo guhagarikwa hazanywe abandi nabo bahabwa amasezerano, babwirwa ko bazahembwa ariko nabo ngo ntakintu bahabwa, ndetse muri bo hakaba hari abahagaritswe, hakazanwa abandi.

Abaganiriye na UMUSEMBURO bavuze ko icyo bifuza Ari uguhabwa amafaranga bakoreye bakareka kwitwa ba Karyamyenda cyangwa se abambuzi, kuko ngo mugihe cyose batishyurwaga ariko bizezwa kuzayahabwa bagendaga bafata amadeni, naho abakodesha bakirukanwa mumazu babamo.

Iyo ubabajije niba baragerageje kubaza impamvu badahembwa, bakubwira ko ugerageje kubikora afatwa nkuri kugumura abandi bakozi, kuburyo byanatumye bamwe bahagarikirwa amasezerano, bakabasezerera abatahembye.

Kugeza ubu ngo abenshi muri bo batanze amabaruwa yishyuza mu kwezi kw’ukuboza 2022, ariko igisubizo bahawe ni uko bitari kurenza ku wagatanu w’icyumweru bayasabiyemo batayahawe ariko ngo igihe cyarageze baricecekera ntibahabwa amafaranga.

Aba banyamakuru bavuga ko batibaza impamvu badahabwa amafranga kandi bafite abafatanyabikorwa babishyura buri kwezi, barimo RIB, MINUBUMWE, BK,Radiant, RSE, Unguka Bank n’abandi, ibi bigatuma babifata nko kudashaka kubishyura nkana.

Mu bahagaritswe hari abari barahawe amasezerano Ariko aza guseswa igihe kitageze, abandi bakarwara bagasabwa ibisobanuro ku mpamvu barwaye kandi bo bakavuga ko babimenyeshaga, muri abo harimo n’umukobwa wahagaritswe mu gihe yari yamenyesheje ko ari mu mihango ndetse yarabimenyesheje ariko asubiye mu kazi, bahita bamwirukana, ndetse abandi bagira ibyago byo gupfusha ababyeyi ariko ntibyahabwa agaciro nabyo mu gihe bari bagiye gushyingura bifatwa nko guta akazi.

Kuri iki kibazo twagerageje kuvugisha umuyobozi wa radio Imanzi tumubaza igihe aba bakozi bazishyurirwa, aradusubiza ati” Waramutse neza! Biragoye kumenya umunsi.Nirirwa nishyuza banbwira ejo.”

Gusa n’ubwo yasubije atya, umuyobozi wa gahunda za radio Imanzi, hari bamwe mu banyamakuru bagerageje kumuvugisha, ababwira ko kujya kubarega ari ugutuma Radio imenyekana kurushaho, ngo nibashake bajye kuri izo YouTube n’ahandi bashaka.

Kugeza ubu aba banyamakuru bakaba baheze mu gihirahiro.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button