Imikino

Rayon sports yabonye umufatanya bikorwa mushya

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ariwe RNIT Iterambere Fund aho iyi kipe yahawe amafaranga atatangajwe ariko yitezweho kuyifasha mu ntego zayo zo gushaka igikombe cya Shampiyona, mu gihe iki kigega nacyo cyabonye uburyo bushya bwo kwegera urubyiruko .

Ku manywa yo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, nibwo abayobozi bakuru b’impande zombi bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire azamara umwaka umwe, aho RNIT Iterambere Fund izongera Serivisi ku mafaranga yatanze, Rayon Sports nayo ikamenyekanisha iki kigega.

Ni amasezerano y’umwaka 1 azatangira kubahirizwa kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024 , Rayon Sports izanjya itegura imikino ya gicuti maze amafaranga abafana bishyuye aho kujya mu isanduku ya Rayon Sports ajye mu kigaga RNIT Iterambere Fund ariko azanjya aba ari ubwizigame bw’uwishyuye ayo mafaranga , Rayon Sports yo yahawe amafaranga atatangajwe umubare , ikaba izajya inamamaza iki kigega ku mbuga nkoranya mbaga zayo no ku kibuga igihe yakiriye imikino .

Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yavuze ko icyo bagamije aei ugukomeza kubaka Rayon Sports irambye kandi ifite amikoro ahagije kugirango bakomeze kwitwara neza muri Shampiyona bazasoze ari aba mbere nkuko babyifuza , yavuze ko ubu bufatanye butazavanaho imikorere yari isanzwe ku bafana ba Rayon Sports cyane cyane gutanga imisanzu mu ikipe yabo .

Bwana Jean Fidel yagize ati”
Rayon Sports irimo abagabo n’abadamu bifashije bayifasha nabo ariko intego zayo ntabwo yazisohoza nk’uko ibyifuza itabanje gushaka abafatanyabikorwa.”

Perezida wa Rayon sports

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RNIT Iterambere Fund bwana Gatera Jonathan, yavuze ko bahisemo gukorana na Rayon Sports nkuburyo bwo kwegera urubyiruko binyuze mu mikino yavuze ko basinye amasezerano magufi mu rwego rwo kubanza gukora igerageza ariko nibabona umusaruro bazongera amasezerano y’igihe kirekire

Gatera Jonathan uyobora RNIT iterambere Fund yabanje gushimira abayobozi ba Rayon Sports ko batekereje ‘Gufasha abafana binyuze mu kwizigamira’ Yongeraho ati “Twe turabibona nk’mahirwe yo kugera ku rubyiruko rwinshi n’abanyarwanda muri rusange.”

Umuyobozi wa RNIT iterambere fund ashyira umukono Ku masezerano

Ikigega Rwanda National Investment Trust (Iterambere Fund) cyashyiriweho abanyarwanda bose hagamikjwe kwizigamira, cyabonye uburyo bwiza bwo kugera ku bafana ba ruhago ndetse n’urubyiruko muri rusange, binyuze mu gukorana na Rayon Sports.

Inkuru ya Mubaraka Tuyizere

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button