AmakuruImikino

Rayon Sports yasinye amasezerano yo gufatanya na Raja Casablanca

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga, Rayon Sports na Raja Casablanca yo muri Maroc byasinyanye amasezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye.

Ku wa Gatandatu uheruka nibwo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Maroc mu rugendo rw’iminsi 6, agiye gusura ikipe ya Raja Casablanca.

Azanasura ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ndetse n’Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitiriwe Umwami Mohammed wa VI.

Mu masezerano amakipe yombi, Rayon na Raja zasinye, ikipe zizungukira mu gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi, guteza imbere umupira w’abana, guhana abakinnyi hagati y’amakipe yombi (transfers), gutegura imikino ya gicuti ku mpande zombi ikaba yabera mu Rwanda cyangwa muri Maroc.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Twishimiye kwinjira muri ubu bufatanye n’iyi kipe y’ikinyejana ya Raja Athletic Club kandi twizeye umubano mwiza na yo.

Ubu bufatanye ni indi ntambwe nziza ku ikipe yacu ikomeje gutera imbere kandi ni amahirwe akomeye yo gukorana n’ikipe yakoze amateka.

Twizeye ko ubu bufatanye tuzabwungukiramo yaba abakinnyi b’ikipe nkuru n’abana ndetse n’abafana bacu.”

Rachid Benbrahim El Andaloussi ku ruhande rwa Raja Casablanca  yagize ati “Raja Athletic Club yishimiye gufatanya na Rayon Sports. Siporo ihuza abantu n’ibihugu, aha nibyo dukoze.”

Amakuru avuga ko no mu masezerano basinyanye harimo n’imishinga ibyara amafaranga izafasha Rayon Sports.

Raja Casablanca ni ikipe y’ibigwi muri Africa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button