AmakuruIbikorwaremezo

RTDA mu nzira zo kurangiza ibibazo by’ibyapa byo mihanda

Kimwe mu bibazo bimaze iminsi bigaragara ndetse binagarukwaho n’abatari bake, harimo impanuka ziterwa n’amakamyo ya Howo, aha twagaruka kuyabereye ku kinamba mu mujyi wa Kigali igahitana ubuzima bw’abantu batandatu barimo Abana batatu bavukana.

Ni ikibazo kandi cyatumye inzego za Polisi zihamagazwa n’abadepite bakaganira kuri iki kibazo cy’imodoka z’ubu bwoko zikomeje guteza impanuka hirya no hino.

Usibye izi mpanuka zatewe n’izi kamyo hari n’izindi zitandukanye zagiye ziba kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 uri kugana kumusozo.

Ibi byose ni bimwe mu byatumye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) n’ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA),
bagirana ibiganiro n’ Abasenateri ba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bigamije kumenya no gusuzuma ibikorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda nka kimwe bubibazo biri kugarukwaho muri iyi minsi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere rya ry’ubwikorezi (RTDA) Imena Munyampenda,
yavuze ko hari ahantu henshi hamaze kubarurwa hagomba gushyirwa ibyapa, ndetse ngo kuri ubu bamaze gushyiraho ibyapa birenga 600.

RTDA ivuga ko hari ibyapa biri kumanikwa ahantu hatandukanye

Imena kandi agaragaza ko bateganya gushyiraho ibindi birenga 400 bitarenze uyu mwaka wa 2022, uri kugana ku musozo.

RTDA ivuga ko buri gihe bagenzura ahantu hateza impanuka cyangwa hateye inkeke, hagakosorwa kandi ari igikorwa gikomeza kugirango harusheho kurengera ubuzima bwabatwarwa n’impanuka nibindi .

Zimwe mu mpinduka zakozwe zikomeye mu bihe bitandukanye mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda, harimo no kongera ibyapa bibuza, ibyapa ndaga n’ibiburira.

Ibi byafashije abakoresha umuhanda kumenya kuwitondera cyane ko mbere hariho ibyapa bibereka ibibujijwe n’ibyemewe.

Ntibyari bisanzwe ko mu Mujyi wa Kigali haboneka ibyapa byinshi biranga umuvuduko bya 80km/h.

Ibi byapa bya 80/Km ntabwo biri hose ariko mu mihanda irambuye nk’i Gahanga birahari.

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda bagagaza ko impinduka zakozwe zabagiriye umumaro cyane ko byabadindizaga mu rugendo ariko ubu bisigaye byoroshye.

Bimwe mu byapa byahinduwe byari bifite umuvuduko wa 40/km harimo ibyari biherereye i Gikondo-Merezi na Gikondo kuri Rond Point uva ku i Reberero.

Hari Kandi icyapa cyo ku Muhima urenze kuri Feu rouge ugana i Nyabugogo hashyizweho icyapa cya 60/km ndetse n’ikiri ku muhanda ugana ku Kinamba hafi n’urusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Hari bamwe batekerezaga ko ibyapa bya 40/km byakuweho ariko si ko biri kuko nko mu muhanda wa Kacyiru ugeze kuri za Minisiteri hari bene icyo cyapa, mu marembo y’icyicaro gikuru cya Polisi ndetse no ku muhanda hafi n’amasangano y’umuhanda uva Kacyiru, UTEXRWA no ku Gisozi kirahari.

Uretse aha kandi no muri ya mihanda mito yo mu ifasi ni ukuvuga imihanda yinjira mu bice bituwemo hafi ya yose usanga hariho ibyapa bya 40/km.

Kugeza ubu impinduka nyinshi zakozwe mu buryo bwo kongera gushinga ibyapa ahantu hanyaho, byatanze umusaruro kuko byagabanyije abantu birirwaga bijujuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Ntitwakirengagiza kandi ko gukoresha umuvuduko ugereranyije nabyo byagize uruhare mu kugabanya imibare y’abahitanwaga n’impanuka zo mu muhanda nk’igisubizo cyo kugendera ku muvuduko uringaniye.

Impinduka zikomeye zarakozwe kugira ngo impanuka zigabanuke

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button