Utuntu nutundi

RDC bikomeje Kuba bibi!! Ingabo z’U Burundi zakozanyijeho n’abashumba

  • Ingabo z’ U Burundi zarasanye n’abashumba basanzwe batunze imbunda mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko ku mugoroba wo kuwa 14 Mata 2023, Ingabo z‘u Burundi zisanzwe zigenzura agace ka Mushaki , zakiriye amakuru avuga ko Abarwanyi ba M23 bagarutse mu gace ka Ruvunda kegeranye na Mushaki.

Ibi, byatumye Ingabo z’u Burundi zifata umwanzuro wo kwerekeza muri ako gace,kugenzura niba amakuru y’uko M23 yahagarutse ari impamo,cyane ko uyu mutwe utemerewe kuhagera nyuma yo kuharekura mu minsi yashize , mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.

Aya makuru, akomeza avuga ko ubwo ingabo z’u Burundi zageraga muri ako gace , zahise zitangira kurasa mu bihuru kugira ngo zirebe ko hari uri buzisubize,urusaku rw’aya masasu rutuma abashumba batuye muri ako gace basanzwe batunze intwaro,bikanga ko ari inyeshyamba za Nyatura,Mai Mai na FDLR zije kwiba Inka zabo, ibi byatumye habaho kurasana ku mande zombi.

Umutekano ukomeje Kuba muke muri repubulika iharanira demokarasi ya congo kubera kutumvikana hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button