Amakuru

RDC: Umutwe wa M23 Wamaganiye kure iby’ubwicanyi iregwa

Umutwe wa M23 wanyomoje ibirego by’uko hari abaturage babarirwa muri 60 waba wariciye muri Rutshuru umaze igihe ushinjwa, uvuga ko nta shingiro bifite.

Amakuru dukesha Bwiza avuga ko Mu cyumweru gishize aribwo ibitangazamakuru byo muri Congo na bimwe mpuzamahanga byatangaje inkuru y’uko hari imirambo 60 yabonetse mu duce twa Kashali na Kazaroho, two muri Chefferie ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni imirambo inzego z’ubuyobozi muri Congo zavuze ko ba nyirayo bishwe n’abarwanyi ba M23 hagati y’itariki ya 20 n’iya 25 Mata baturutse i Mabenga.

M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Gicurasi, yavuze ko ibirego by’uko ari yo yaba yarishe abo bantu ari Propagande yahimbwe n’umwe mu banyamakuru b’abanye-Congo ukunze kuyitangazaho inkuru zibogamye.
Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wa M23, uyu mutwe wavuze ko “birazwi kandi byanditse henshi ko muri Kazaroho hari ibirindiro bisaga icumi bya FDLR biyoborwa na Colonel Sirkof. Kazaroho, Rutare na Kirama ni indiri ya FDLR.

Ibyo kutumvikana Hagati y’umutwe wa M23 na repubulika iharanira demokarasi ya congo bikomeje gufata Indi ntera Aho gucogora.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button