Amakuru

Real Madrid yikorejwe akeso k’ipfunywe na Man City

Ikipe ya Manchester City yandagaje Real Madrid iyitsinze ibitego 4-0, Carlo Anchelloti umutoza utoza real Madrid avuga ko yemeye.

Ni mu mukino wa 1/2 mu irushanywa rya Championsleague, aho Man city yagombaga kwakira ikipe ya Real Madrid, mu mukino ubanza wabereye I Madrid amakipe yombi yanganyije 1-1, hibazwaga niba mu mukino wo kwishyura niba man city irihorera kuri Real Madrid dore ko umwaka ushize Real Madrid yababaje cyane Man city.

Ni umukino watangiye Manchester city ihanahana neza ndetse igacishamo igatera mu izamu rya   Real Madrid, biciye kuri Bernardo Silva Man city yaje kubona igitego cya mbere hakiri kare ndetse mbere y’uko igice cya mbere kurangira Bernardo Silva yatsinze igitego cya kabiri, aha bisa n’aho Real Madrid yaritangiye guyakaza ikizere hakiri kare.

Igice cya kabiri kigitangira Real Madrid yagerageje uburyo yakwishyura gusa imipira ntiyabashaga kugera kuri ba rutahizamu bayo, ibi byatumye Man city ikomezanya ikizere ari nako Real Madrid ikizere kigenda gishira, ibi byatumye umukino uri gusatira umusozo Eder Miltao yitsinda igitego, ikizere cyari gisigaye nacyo cyitakara gutyo bituma Julian Alvarez warumaze gusimbura Halland atsinda igitego cya  Kane Ku munota wa 90, nuko umukino urangira ari ibirego 4_0 ubwo igiteranyo cy’imikino yombi bikaba 5-1.

Benzema wari witezweho byinshi mu mukino ariko bikamugora no gutera mu izamu

Man city igeze ku mukino wa nyuma izahuramo na Inter Milan yo mu butariyani, yabigezeho ku munsi w’ejo isezereye Ac Milan nayo yo mu Butariyani.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button