AmakuruImyidagaduro

Reba uburanga bwa Houssina Urugeni umunyarwandakazi uhatanye muri Miss Africa 2021-Amafoto

Umunyarwandakazi Houssina Urugeni Sinderibuye utuye mu gihugu cy’Ubufaransa ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamaba rya Miss Africa 2021.

Ni irushanwa ritora umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

Uyu Munyarwandakazi Houssina Urugeni Sinderibuye yageze mu gihugu cy’Ubufaransa afite imyaka 2, icyo gihe yari avuye mu Rwanda.

Miss Africa 2021 byari byitezwe ko iba mu ntangiriro za 2021 ariko rigenda ryigizwa inyuma kuberaubukana bw’icyorezo cya Covid-19.
Byatangajwe ko itariki ntakuka yo gutanga ikamba ari kuwa 09 Ukwakira 2021.

Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri; Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.

Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa. Yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari naho atuye kugeza ubu.

Urugeni avuga ko bitewe nuko amarushanwa yigijwe inyuma, amatora ataratangira. Avuga ko igihe azaba atangiye azahita amenyesha Abanyarwanda bakamushyigikira.

Urugeni utuye mu Bufaransa, ni umunyeshuri muri Kaminuza aho akurikirana amasomo mu bijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga






Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button