Imikino

REG BBC yashimye kuri PATRIOTE BBC isanga amazi atakiri yayandi

Patriots BBC yaraye itsinze REG BBC 70-63 mu mukino wa shampiyona, iyigabanyiriza umuvuduko.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 muri Kigali Arena, hari hateganyijwe umukino karundura wagombaga guhuza Patriots BBC na REG BBC. Ni umukino wari wavugishije benshi mu bakunzi ba Basketball, bitewe n’uko ari amwe mu makipe afite abafana benshi muri Basketball.

Umukino wari witabiriwe n’ingeri zose

Patriots BBC twavuga ko ariyo izwiho abafana benshi, gusa na REG BBC kuri ubu ifite abakunzi akayo nyuma y’ibihe byiza imaze twavuga ko ari byo byatumye uyu mukino ukomera. Abafana muri Kigali Arena bari babucyereye, aba Patriots BBC baje kwereka REG BBC ko ari abami hano mu Rwanda mu gihe abafana ba REG BBC nabo bashakaga kwereka Patriots ko igikombe begukanye cyitabagwiririye.

Igice cya mbere cyarangiye REG BBC ariyo iyoboye

REG BBC yari imaze imikino hafi itandatu idatsindwa, yaje gukubitwa hasi na Patriots BBC iyitsinze amanota 70 kuri 63. REG BBC yinjiye mu mukino ishaka kwemeza ndetse no gukomeza mu bihe byiza irimo, byatumye igice cya mbere kirangira iyoboye umukino n’amanota 42 kuri 30 ya Patriots BBC.

Mu buryo abantu benshi batatekerezaga, Patriots BBC yatangiye gukora impinduka mu gice cya kabiri, byatumye itangira kugabanya ikinyuranyo. Umukino warangiye Patriots BBC yigaranzuye REG BBC iturutse inyuma, iyitsinda amanota 70-63 umukino ubanza wa shampiyona iba irawegukanye.

Amakipe yombi yafashe umwanya wo kwibuka Barame Aboubakar witabye Imana muri iki cyumweru

REG BBC muri iki cyumweru hagati yari yitwaye neza bihuriranye n’ibihe byiza yari ivuyemo bya BAL, aho yavuye muri Senegal iyoboye Sahara Conference byatunguye benshi n’ubwo yari yakoresheje bamwe mu bakinnyi batari abayo.

Indi mikino uko yagenze

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button