AmakuruUtuntu nutundi

RIB yafunze Abagabo 3 bibye Umunya-Turukiya ibikoresho bya Miliyoni 19

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka 19 200 000 Frw byari byibwe umushoramari ukomoka muri Turukiya.

Ibi bikoresho byibwe uriya mushoramari w’umunyamahanga, birimo intebe zigezweho z’ama divan ndetse n’imisambi igezweho izwi nk’imikeka.

Ibi bikoresho byose byari byibwe uwo musoramari ukomoka muri Turukiya, yahise abisubizwa.

Aba bagabo batatu beretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ruri gutegura dosiye y’ikirego cya bariya bantu bakurikiranyweho ubujura kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwaboneyeho guha ubutumwa abantu bagura ibikoresho batazi inkomoko yabyo.

Ubu butumwa bugira buti “RIB irasaba abaturarwanda kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bibatera igihombo kandi bishobora kubaviramo n’icyaha iyo bigaragaye ko babiguze bazi ko ari ibijurano.”

Umwe muri aba bakekwaho ubujura, aremera icyaha cyo kwiba ariko akabivuga yabitewe no kuba umukoresha we yari yaramwambuye, yanamuhemba akamuha macye macye.

Yagize ati “Mu mezi abiri yari andimo yampembye 20 000 Frw gusa kandi yaragombaga kumpemba 80 000 Frw.”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button