AmakuruUbutabera

RIB yafunze abantu 10 barimo abagenzacyaha n’umucamanza bakekwaho ruswa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwafunze abantu icumi(10) barimo Abagenzacyaha babiri, umucamanza, umuhesha w’inkiko w’umwuga, abiyise abakomisiyoneri batatu ndetse n’abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunze.

RIB ivuga ko aba bantu batawe muri yombi tariki 16 Gicurasi 2024, nyuma y’iperereza rimaze iminsi ribakorwaho ku cyaha bakekwaho cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.

Amakuru avuga ko aba bantu bari barubatse umuyoboro w’uburyo bazajya baka abantu indonke bishingiye kubirego bari gukurikiranwaho, haba mubushinjacyaha ndetse no murukiko ngo ahanini bakabikora bifashishije abakomisiyoneri bari barashyizweho nkuko bigarukwaho n’umuvugizi w’urwego rw’iguhugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B Thierry.

Ati” akenshi aba bantu babikoraga bifashishije abakomisiyoneri bakoraga nk’abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa bari gukurikiranwaho ibyaha. Ikigereranyo cy’amafaranga bakiraga kuri buri dosiye ni ibihumbi 200frw.”

“Iperereza ryagaragaje ko mu matariki atandukanye y’ukwezi kwa Mata, hari dosiye zigera kuri eshanu zakiriwemo indonke ngo abantu bagombaga gufungwa bafungurwe, n’abagombaga gufungurwa ngo bakomeze bafungwe.”

RIB igaragaza ko ibikorwa by’aba bantu bakekwa ahanini byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura, gutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.

Dr. Murangira agaragaza aba bantu bari bafite uburyo bwihariye bakoragamo ibyo byaha ngo kuko bitabanyuragaho, ahubwo umuntu wabaga ushaka serivisi batanga yanyuraga kumukomisiyoneri ngo akamutegeka icyo gukora.

Ati” iyo habaga hari umuntu uri gukurikiranwaho icyaha, haba mubushinjacyaha, mubugenzacyaha cyangwa mu nkiko, nyiri umuntu bamwoherezaga kujya kuvugana ba komisiyoneri bakamubwira ko ariwe u,amutegeka icyo akora niba ashaka ko icyifuzo cye kigenda uko abyifuza. Komisiyoneri yamucaga amafaranga ngo bitewe n’uburemere bw’icyaha hanyuma bakayagabana n’umugenzacyaha, umushinjacyaha cyangwa se umucamanza bitewe n’aho dosiye igeze.”

“Bishingiye kuri uwo muyoboro bubatse, iyo habaga hari umuntu ufunzwe nyirumuntu yacaga kuri baba komisiyoneri bakaba aribo bajya kumuteretera ngo wa muntu afungurwe, nabwo bitewe n’aho dosiye igeze bakamuca amafaranga bakayagabana.”

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry

Usibye amayeri yo kuba abashinjacyaha, abagenzacyaha cyangwa umucamanza baroherezaga abafite abantu bafunzwe kuri bakomisiyoneri cyangwa ba nyiri abantu bakaza kwishakira abakomisiyoneri, ngo hari n’uburyo abakomisiyoneri bo ubwabo bishakiraga amakuru kuri dosiye runaka, bakabwira nyiri umuntu ko bamufasha umuntu wabo agafungurwa , hakaba n’ubundi buryo bakoreshaga bwo kwivaga muzindi dosiye zifitwe n’abandi bantu batari muri uwo mugambi wabo.

RIB yashimye abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zikomeje gufatanya nayo mu kurwanya icyaha cya ruswa, ikanasaba abantu kwirinda gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose bagamije kugura serivisi bafitiye uburenganzira, ikanaburira abantu bagifite umugambi wo gusaba no gutanga ruswa ko mugihe batabiretse ntaho bazacikira ukuboko k’ubutabera.

Abafunzwe bakurikiranweho icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke barimo, Micomyiza Placide umucamanza kurukiko rw’ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu umushinjacyaha kurwego rw’ibanze rwa Ngarama mu karere ka Gatsibo, Tuyisenge Jean D’Amour umuhesha w’inkiko w’umwuga, Misago Jean Marie Vianney na Habumugisha Boniface Abagenzacyaha bakorera kuri sitasiyo ya RIB ya Ngarama.

Abandi bafunzwe ni Hategekimana Albert, Ndyanayo Jean Damascene, Abiringira Emmanuel ni abakomisiyoneri bakoreraga muri santeri(cenre) ya Ngarama ndetse n’abaturage babiri aribo Iradukunda Diane na Seroza Vincent bari bafite abantu babo bafunze.

Aba bose bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mugihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Icyaha bakurikiranweho cyo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa gihanwa n’ingingo ya gatanu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo ivuga ko umucamanza wamijwe n’urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Umushinjacyaha, umuhesha w’inkiko cyangwa umugenzacyaha wasabye cyangwa wakiriye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva kumyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa se yasezeranyijwe.

Naho uwatanze ruswa ahanwa n’ingingo ya Kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva kumyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatanze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button