Amakuru

RIB yataye muri yombi abayobozi ba KIAKA

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatanye muri yombi abayobozi batanu bayoboraga Koperative ya KIAKA, isanzwe imenyerewe mu kubaaza ibikoresho ahanini byifashishwa mu isuku.

Ibinyujije kuri Twitter yayo, “RIB yavuze ko yafunze abayobozi batanu ba Koperative KIAKA ikorera mu Karere ka Rubavu, harimo na Ndayambaje Vedaste, Perezida wayo, umuyobozi wa cooperative Niyitegeka Metusera n’abandi bashinzwe gucunga umutungo bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’iyi Koperative.”

Yakomeje agira iti”Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yihanangirije kandi abanyereza umutungo wa rubanda, ibibutsa ko ibihano by’iki cyaha biremereye kandi ko batazihanganirwa na gato kuko ari icyaha kidindiza iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange.

Icyaha cyo kunyereza umutungo aba bayobozi bakekwaho gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ni mu gihe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro gihanwa n’ingingo ya 12 y’itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitari munsi y’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate gihanwa n’ingingo ya 177 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gihamye ugikurikiranweho ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button