Amakuru
Trending

RIB yatumijeho Umunyamideli Turahirwa Moses

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Moses Turahirwa umunyamideli  washinze inzu y’imideli yitwa Moshions kugira ngo abazwe ku cyaha akurikiranyweho cy’inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Moses Turahirwa yerekanye Pasiporo ye avuga ko yahinduriwe igitsina akaba umugore. Icyo gihe yashimiye Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame.

Ifoto Moses yasangije abamukurikira kuri Instagram

Abanyamategeko bavuga ko  ibi Moses Turahirwa yatangaje bitemewe mu matageko y’u Rwanda, akaba ariyo mpamvu RIB yamutumijeho ngo yisobanure.

Uyu Mugabo akomeje kuvugisha abatari bake by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga Aho burigihe usanga akunda gusangiza udushya abamukurikira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button