AmakuruIwacu iyo

Rubavu: Abagore bari mu rugaga rushamikiye kuri RPF inkotanyi basabwe kwirinda ubusinzi

Mu nteko rusange y’abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro cy’uyu muryango mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri iki cyumweru tariki ya 20 ugushyingo 2022, abagore bavuze ko bishimira intambwe imaze kugerwaho mu guteza umugore imbere, basanga kandi hari byinshi bagomba kugeraho mu gihe kiri imbere, kandi bazakomeza inzira yiterambere nta gukura mu rujye.

Muri iyi nteko rusange y’urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi,Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse mu kiganiro n’ikinyamakuru umusemburo.com yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kwigisha abaturage ibyiza byo kubyara bake bashoboye kurera.

Ati” Mwigishe abaturage bose bahindure myumvire, bajye babyara abo bashoboye kurera kuko iyo utabikoze utyo bigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Umwe muri bitabiriye iyi nteko yagize ati” twiteguye gukomeza gukora cyane no kwihesha agaciro bijyanye n’impanuro duhabwa umunsi ku wundi mu rwego rwo guharanira ko iterambere ry’igihugu rirushaho kwiyongera ariko natwe twagizemo uruhare.

Kambogo kandi yabasabye kwirinda ubusinzi barushaho gushimangira indangagaciro, no kurushaho kwiteza imbere ntawe usigaye inyuma ndetse amagambo akajyana nibikorwa, imvugo igakomeza kuba ingiro.

Iyi nteko rusange ibaye mu gihe Umuryango FPR Inkotanyi urimo kwitegura isabukuru yimyaka 35 umaze ushinzwe.

Meya Wa Rubavu, Kambogo Ildephonse

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button