AmakuruUbuzimaUmutekano

Rubavu: Habereye impanuka ikomeye, batatu barimo na Shoferi bahasiga ubuzima

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa kumi z’igitondo, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu marembo y’umujyi imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari iturutse mu karere ka Nyamasheke igemuye imyembe mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yamanukanye umuvuduko uhambaye nyuma yo kubura feri igonga Urukuta rwibitaro bikuru bya Gisenyi abantu batatu bahita bapfa ako kanya ni mu gihe abandi babiri bari kwitabwaho n’abaganga.

Abakomeretse ni uwitwa Pierre (umukanishi) na Niyonzima Irene wari umutandiboyi w’iyi Fuso, mu gihe abitabye Imana ari; Hakorimana Albert, umushoferi wari uyitwaye ,Habarugira Rajabu, umugenzi wari mu modoka na Mujawamariya Clementine.

Uwitwa Uwimpuwe Pelagie urwaje umuntu mu bitaro bya Gisenyi yavuze ko yayumvise.

Ati”Numvise ikintu gikubise abantu bari kuboroga nibwo twahuruye dusanga ni imodoka igonze urukuta.
Impanuka nkizi zikunze kubaho ahanini ku modoka nkizi nini twifuza ko Wenda hajya hanyura izizamuka gusa kuko izimanuka kenshi zibura feri bigateza impanuka kuko nta kwezi kwashira hano hatabereye impanuka.”

Pelagie urwaje umwe mubakomerekeye mu mpanuka

Amakuru avuga ko iyi modoka yari yabanje gupfira I Nyamasheke ari yo mpamvu bari bahamagaye umukanishi wo kuyikora avuye i Rubavu.

Aha niho Umuvugizi wa police mu ntara yiburengerazuba CIP Mucyo Rukundo yahereye yongera gusaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika.

Ati”Ni ukwitwararika cyane byumwihariko igihe ikinyabiziga cyawe kitizewe ndetse kubahiriza ibimenyetso n’amategeko yumuhanda bikwiye gukomeza kwitabwaho byumwihariko gusa ni ubukangurambaga bukomeje ari nayo mpamvu gahunda ya Gerayo amahoro yasubukuwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba

Abatuye mu karere ka Rubavu,bavuga ko nubwo hari igihe abashoferi barangara gusa ngo numuhanda urahanamye cyane bifuza ko imirimo yo gutunganya umuhanda uzanyura mu rugerero biteganyijwe ko uzajya unyuramo imodoka ziremereye nka Fuso nizindi byakwihutishwa kuko ari kimwe mu bisubizo birambye mu gukumira izi mpanuka.

Ni impanuka yari ikomeye cyane

Imibare muri rusange igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa 11 uyu mwaka habaye impanuka 9,468 zihitana abagera kuri 617 naho abagera ku bihumbi 7188 barakomereka.
Izatewe na Moto zigera ku bihumbi 4252 zahitanye abantu 150, mu gihe abatwara amagare bagize uruhare mu mpanuka 1517 zahitanye abanyamaguru 234.
Ubwiyongere bwizi mpanuka ni imwe mu mpamvu nyamukuru yo gusubukura ubu bukangurambaga kugira ngo ibyiciro byose byabakoresha umuhanda,ku isonga abatwara moto namagare bongere kwibutswa imyitwarire ikwiye kubaranga mu rwego rwo gukumira no kwirinda amakosa ateza impanuka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button