Amakuru

RURA yanyomoje amakuru y’ibiciro bishya ari gukwirakwizwa

Urwego ngenzura mikorere mu Rwanda RURA rwanyomoke amakuru yari amaze iminsi acaracara kumbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari ibiceri by’igihugu byahinduriwe ibiciro by’ingendo, ibyari byarangiye guhangayikisha abaturage.

Nyuma yo kubona iri tangazo rikwirakwira henshi, ibinyujije kurukuta rwa X, RURA yatangaje ko ibiciro byari biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bimenyesha ibiciro bishya by’ingendo ko ari amakuru y’ibihuha, kandi ko ibiciro by’ingendo nibihinduka bazabitangarizwa abaturarwanda.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’abanyarwanda by’umwihariko abakoresha urubuga rwa X, aho bagaragaje ko hari bimwe mu bice bigize igihugu byari byatangiye kubahiriza ibi biciro by’ibihimbano, gusa bagasaba ko bafashwa bigasubira uko byari bisanzwe.

Uyu witwa Kamali Etienne yagize ati”Nonese ko hari aho byamaze guhinduka muradufasha iki? Aha i Rubavu kuva mu mugi wa Gisenyi ajya Mahoko byabaye 700 bivuye kuri 500. Kdi bitwaza twa tumashini dutanga amaticket iyo mwaje kubagenzura baguha ticket ya 320. Mubigenzurane ubushishozi abagenzi baraharenganira cyane.”

Tuyizere na The Afric nabo bati” Huye ibiciro by’ingendo Ko babihinduye bo? Nonese ko hari agency zatangiye gukurikiza biriya biciro.

Abagerageje gutangaza aya makuru y’ibinyoma banikoze nyuma y’uko ku wa 03 Ukwakira 2023, RURA yari yasohoye itangazo rigaragaza impinduka mu biciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

Itangazo RURA yanyomoje

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button