AmakuruIbikorwaremezo

RURA yariye iminwa ku kibazo cya internet igenewe abatega bus

RURA yasabwe gusubiza amafaranga arenga miliyoni 400 ifitiye abaturage ya internet, kuko buri uko akojeje ikarita kuri bus aba yishyuye na Internet ariko ntayikoreshe. RURA yasabwe gusobanura impamvu itatanze internet uko bikwiye irya iminwa.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo urwego rw’igihugu ngenzura mikorere RURA rwitabaga PAC kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023.

Abadepite bagize komisiyo y’imicungire n’imikoreshereze y’imari ya leta bari mu Nteko Ishinga Amategeko basobanura amakosa yagaragaye mu mikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko muri rusange, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu harimo ikibazo gikomeye kirimo ubuke bw’imyanya abantu bicaraho mu modoka.

Ikindi ni imirongo aho abantu bategera za bisi yabaye minini ariko bikaba biterwa n’imyanya abantu bicaramo yagiye igabanyuka kuko mu 2015 yari 22.238 ariko ubwo hakorwaga igenzura muri Mutarama 2022, hari hari imyanya 19.961.

Depite Uwineza yavuze ko hari ikindi kibazo cy’abagenzi bishyura amafaranga ya Internet ariko bakaba batayikoresha kuko muri za bisi nta internet ikibamo.

Iki kibazo cy’abagenzi badahabwa interineti nkuko bayishyura ku mafaranga y’urugendo, abadepite bagize iyi komisiyo, bagaragaje uburakari kuburyo bambajije RURA niba ari ikimina kubikora abaturage ariko kikazanabaha inyungu, ngo cyane ko arenga miliyoni 400 yishyuwe n’abagenzi kugira ngo babone internet, ndetse bakaba batanagaragaza icyo yakoze.

Aba badepite bongeye kwibaza ikibazo cyaba icy’ingutu kuri buri umwe, cy’uburyo bazasubizamo abaturage ayo mafaranga, cyane ko uwishyuye amafaranga y’urugendo nta Zina cyangwa numero ya telephone isigara ku cyuma yakoresheje yishyura, gusa bamwe bahita basaba ko yashyirwa mu kigega cya leta akazaza nka nkunganire.

Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka na AC Group.

Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n’abagenzi.

Bivugwa ko abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Icyakora, hari ubwo bishyura ayo mafaranga kandi imodoka barimo itarashyizwemo iyo internet.

Ibyo byatumye amafaranga yishyuwe internet ku modoka zitayifite angana na 388.603.725 Frw yari abitswe kuri konti ya RURA ku wa 30 Kamena 2022 adakoreshwa.

Umurongo ni muremure mu masaha yumugiriba

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button