UbuzimaUtuntu nutundi

Rusizi: Hagaragaye urwagwa rudasanzwe rufite ibara ridasanzwe, rucururizwa mu ishyamba

Umuturage wo mukarere ka Rusizi yabonye gukomeza kwirukankana n’abayobozi b’isoko kubera gucuruza urwagwa, ngo ahitamo kujya arucururiza mu ishyamba, Kandi ngo ntibimubuza kubona abakiriya.

Uyu mugabo acururiza uru rwagwa rwe mu ishyamba riri hafi y’iryo soko rya Gatsiro mu murenge wa Gihundwe , urwagwa abarunywa bahimbye INGENZI.

Uru rwagwa, iyo urwitegereje ubona rufite ibara ridasanzwe rimenyerewe kurundi kuko rujya gusa umukara, ibiri mu bituma aba baturage bishimira kurunywa, ndetse ngo bakemeza rubaryohera kurusha urusanzwe.

Umwe mu bakecuru baganirije Radiotv10 dukeshya iyi nkuru, bavuganaga umutima mwiza n’umunezero bigaragara ko bahembutse, ndetse bacitse n’intege.

Umwe mu bakecuru wari uri muri aka kabarishyamba(akabari ko mu ishyamba) bigaragara ko yacitse intege, yababijwe n’umunyamakuru niba abasha gutaha akagera murugo, undi nawe amusunizanya umunezero ati”Bikiramariya we! Ubonye nasinze se, ashwi daaa ndataha nyine, ndataha da!”

Uyu mugabo upima uru rwagwa rw’Ingenzi, mu gisa n’ikivugo yaruhimbiye yayivuze ibigwi ati” Urwagwa rw’Ingenzi, inkezampuhwe zidahari, gacye keza k’ineza bararwiya urwagwa nyarwanda rw’Ingenzi ingezampuhwe zidahari, kamwe gatuma abantu basababa bakagirana imitima myiza, imitima mibi ikajya hirya.

Abakunzi b’uru rwagwa kandi bavuga ko rwengetse kurusha urundi bigeze kunywa.

Nubwo aba banywi barwo bavuga ko rubahembura kandi rugatuma banezerwa, ushobora kwibaza ubuzinange bwarwo bikakuyobera, kuko igikoresho rubikwamo kiba gisa nabi cyane.

Banywa urwagwa rusa umukara Kandi ngo rubatera umunezero

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button