AmakuruUbuzima

Rutsiro: Umuganga akurikiranyweho gukora ku myanya y’ibanga y’uwo yavuraga

Mu karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umuganga uri mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho gukora ku myanya y’ibanga y’umukobwa yari arimo kuvura.

Uyu muganga usanzwe ukora ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro, amaze ibyumweru bibiri mu maboko ya RIB, nyuma yo gukorakora uyu mukobwa ku gitsina kandi ngo yari yagiye kwicisha mu cyuma kireba munda.

Aganira na UMUSEMBURO, umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr Nkunzimana Jean Pierre, yemeje aya makuru avuga ko uyu muganga ari mu maboko y’ubugenzacyaha, nyuma y’aho uyu mukobwa yavuraga amureze kumukorakora ku myanya y’ibanga.

Ati” “Ni byo koko hari umuganga wacu uri mu maboko ya RIB, bivugwa ko hari umukobwa yakoze ku myanya y’ibanga. Uwo mukobwa yaje arekarama(Claim) yuko nyine bamukoze ku myanya y’ibanga barimo bamusuzuma. Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije. Ni umuganga ucisha abantu mu cyuma, yari agiye gufata ikizamini cyo guca mu cyuma, aramusuzuma.”

Kugeza ubu ntacyo urwego rwa RIB ruratangaza ku bijyanye n’uyu muganga ndetse n’ibyo ashinjwa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button