AmakuruUbutaberaUbuvugizi

Rwanda day2024: Umubyeyi yagaragarije Perezida Paul Kagame akarengane yakorewe kanaviriyemo Umwana we kubora ubwonko

Umubyeyi witwa Uwajamahoro Nadine, yagaragarije Perezida wa Repubulika akarengane yakorewe kanaviriyemo Umwana we ubumuga.

Yagaragaje agahinda ke ubwo yari yitabiriye Rwanda day iri kubera I Washington DC muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mubyeyi w’umunyarwandakazi ariko uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko ubwo yajyaga kubyara Umwana we, yageze kwa muganga bamushyiramo sonde Kandi ngo atari kuri gahunda yo kubagwa.

Agaragaza ko abanganga bamutereranye kugeza ubwo umwana atangiye gusohoka akajya akubita umutwe kuri sonde, ariko abaganga ntibagire icyo babimufashamo. Abaganga ngo bagiye kumugeraho umwana yageze mumatako, nyuma umwana we bamupimye basanga ubwonko bwe bwamaze kubora.

Nadine avuga ko yavuje umwana we aho yizeraga ko yari gufashirizwa, nibwo yamujyanye mu bitaro byitiriwe umwamu Faysal, gusa umudigoteri witwa David ngo aza kumubwira ko ubwonko bw’umwana bwaboze ndetse ko atazarenza ukwezi kumwe agihumeka.

Avuga ko ibyo byamushegeshe, bituma yemera kwimukira muri leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo akurikirane ubuzima bw’umwana we, ahageze bamukorera ibishoboka umwana akomeza kubaho kuko ubu agize imyaka itanu y’amavuko, gusa akaba afite ubumuga bukomatanyije kuko adashobora kureba, ntavuga, ndetse ntahaguruka ntibishoboka kubera ikibazo cyo mungingo.

Arasaba ubutabera bw’umwana we

Uwajamahoro kandi avuga ko ikibazo cye yakigejeje murukiko rwa Gasabo ariko ntibagira icyo bagikoraho, aho ahera asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kumufasha akabona ubutabera.

Ati” Nyakubahwa narajuriye nubwo ndi aha kubera ko ubushobozi bwanjye butabinyemereraga, ndabizi ko uvuga rimwe bigatungana, Kandi ikibazo winjiyemo uragikemura, ndifuza ko ukuri kugaragara.”

Nubwo yahuye n’icyo gikomere ariko, ngo byanamwongereye imbaraga zo gufasha abana bafite ubumuga kuko kuri ubu afite abana bagera kuri 12 bo mukarere ka Gicumbi afasha.

Nadine ati” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngushimiye kuba waje kudusura muri Amerika muri Rwanda day, narintegereje uyu munsi cyane kuko naranawusengeye. Nyakubahwa nubwo nahuye n’ibyo bikomere byose navuze, nakuyemo imbaraga zo gufasha abana bameze nkuwanjye bafite ubumuga, kuko birababaza kumva hari abakwira Mama debire cyangwa andi mazina bashingiye kubumuga umwana yavukanye.”

” Numva hakenewe uburenganzira n’ubundi bufasha bushoboka, kuburyo nubwo umwana wanjye yarenganurwa ntabwo nzabikora njyenyine, numva nakora ikigo cyitwa Logan gifasha abo bana bafite ubumuga. Nyakubahwa nkuko uhagurukira abanyarwanda ukaza gushaka abanyarwanda bawe hano, nanjye mpagurukiye umwana wanjye.”

Rwanda day y’uyu mwaka wa 2024, yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 13, baturutse hirya no hino ku isi biganjemo Abanyarwanda. Ni nyuma y’imyaka ine iki gukorwa kitaba.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari I Washington DC muri gahunda ya Rwanda day.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button