AmakuruUmutekano

Rwanda: Hakozwe impinduka mu myambarire y’amapeti y’ingabo za RDF

Bisanzwe bimenyerewe ko ingabo z’u Rwanda iyo zambaye impuzankano, zambara amapeti kurutugu nk’ikimenyetso kigaragaza urwego rwa gisirikare bariho.

Gusa guhera kuri uyu wa mbere tariki 09 Mutarama 2023 siko byagenze kuko imyambarirwe yayo yamaze guhindurwa. Muri izi mpiinduka zakozwe harimo kuba ipeti ry’uwambaye impuzankano rizajya ryambarwa mu gatuza, aho kuba kurutugu nkuko byari bisanzwe.

Ibi ariko bitandukanye n’igihe bambaye impuzakano yagenewe kwambarwa mu biro cyangwa mu birori, kuko ho amapeti azakomeza kwambarwa ku ntugu.

Haba kuri ba ofisiye bambaraga amapeti ku ntugu zombi cyangwa abasirikare bato bambaraga ipeti mu ibara ry’umuhondo cyangwa ubururu bw’ikirere ku ngabo zirwanira mu kirere, ku rutugu rw’iburyo, bose ipeti ryimuriwe mu gituza, ku gitambaro cy’icyatsi cya gisirikare kimadikwa ku ishati.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko nko mu bihe by’umutekano muke, iyo ipeti riri mu gituza bigoye ko umuntu urebera kure yapfa kumenya umusirikare ukuriye abandi ku buryo yakwibasirwa byihariye.

Bitandukanye n’iyo amapeti yambawe ku ntugu, umusirikare akarenzaho nk’ikoti ritinjirwamo n’amasasu.

Uretse kuba amapeti yimuriwe mu gituza, hakozwe impinduka nto mu miterere y’amapeti ku basirikare bato, naho abakuru ni asanzwe ariko bakazajya bayambara mu gituza.

Agiye kujya yambarwa nkuko abasirikare ba Amerika n’ubwongereza bayambara

Ipeti ni ikimenyetso gikomeye mu gisirikare, kuko ari ryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.

Muri make, ubusumbane mu murimo wa gisirikare bushingira ku ipeti. Umusirikare ufite ipeti ryo hejuru aba aruta umusirikare ufite ipeti ryo hasi.

Mu busumbane habanza icyiciro cy’Abasirikare Bato, kirimo amapeti ya Soluda na Kaporali.

Icyiciro cya kabiri kirimo amapeti y’Abasuzofisiye Bato, aribo Sergeant; Premier Sergeant. Icyiciro cya gatatu ni Abasuzofisiye Bakuru, barimo Sergeant Major; Adjudant, Adjudant Chef.

Icyiciro cya kane kigizwe n’Abofisiye Bato, aribo Suliyetona; Liyetona na Kapiteni. Icyiciro cya gatanu ni Abofisiye Bakuru, barimo Major; Liyetona Koloneli na Coloneli.

Icyiciro cya gatandatu ari na cyo gikuru mu gisirikare, ni icyiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali. Ayo ni Brigadier Général , Général Major, Lieutenant Général na Général .

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kumuha ipeti ryisumbuye ry’agateganyo kugira ngo akore imirimo ijyanye na ryo.

Uwatijwe ipeti ry’agateganyo ararisubiza iyo imirimo yatumye aritizwa irangiye. Icyakora umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kwemeza ipeti ry’agateganyo ku buryo bwa burundu.

Hagati y’abasirikare bafite ipeti rimwe, ubusumbane bubarwa hashingiwe ku kazi umusirikare ashinzwe; itariki yo kuzamurwa mu ntera na nimero ndangamusirikare.

Source: Igihe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button