Amakuru

Rwanda:Abofisiye 2430 bazamuwe mu ntera

Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko, yazamuye mu ntera abofisiye 2430.

Muri aba harimo 1119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Captaine ndetse n’abandi 1311 bavuye kuri Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara na RDF kuri uyu wa 29 Werurwe 2023.

Ipeti niryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.

Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Capitaine abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.

Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti yisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Capitaine; n’imyaka itanu kuva ku ipeti rya Capitaine ujya ku ipeti rya Major.

Ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye bufitwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Aya mapeti ni nayo agenderwaho mu kugenerwa imishahara, kimwe n’ izindi nshingano zihariye umusirikare afite mu rwego rw’ubuyobozi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button