ImyidagaduroIyobokamana

Salome& Roberto, bateguje indirimbo nshya yiswe “IHORERE”

Itsinda rigizwe n’umusore n’inkumi, Salome na Roberto, risanzwe riririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ryateguje weekend ishyushye ku bafana bayo.

Weekend ishyushye bayiteguye bateguza abakunzi babo indirimbo nshya, yiswe IHORERE. Baganira na UMUSEMBURO bagize ati”Turitegura gushyira amashusho y’indirimbo yacu ya mbere muri uyu mwaka wa 2023 hanze. Ni indirimbo twise IHORERE.”

“Muri make izaba ari indirimbo irimo amagambo agizwe no guhumuriza abantu mu bibazo binyuranye bibugarije. Ubutumwashingiro bwayo bugamije kwereka abantu ko kugera kumwe atari ko gupfa kandi ko iminsi itaba mibi yose.”

Biteganyijwe ko Iyi ndirimbo IHORERE, izashyirwa  hanze ku cyumweru tariki ya 2/4/2023, saa kumi z’umugoroba, ikaba izashyirwa ku mbuga zose zicururizwaho indirimbo. Aha twavuga: YouTube, spotify, Soundclaud, boomplay, iTunes, deezer, amazone ndetse n’izindi nyinshi kuburyo bizorohera abakunzi ba SR kuyumva byoroshye.

Ni indirimbo kandi izasohoka kuburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho aho izaba ifite ubusobanuro bw’amagambo ibizwi nka subtitles mu ndimi ebyiri (icyongereza n’igifaransa). Niyo ndirimbo ya mbere tuzaba dukoze muri uyu mwaka ariko bafite n’izindi zirenga 5 zikiri gutunganywa zizasohoka vuba nazo.

Kugeza ubu itsinda Salome na Roberto rimaze gukora indirimbo zose hamwe 14 iyi ikaba ari iya 15. Basaba abakunzi babo kuzabereka urukundo kuri iyi ndirimbo, ndetse n’izindi Kandi ko uwabakenera akaba yakwifashisha imbugankoranyambaga zose amazina ni Salomé&Roberto.

Salome, umwe mu bagize itsinda Salome na Roberto

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button